
Irondo ry’umwuga rikora nabi rituma abaturage bahagarika kwishyura umutekano
Dec 9, 2024 - 18:30
Abaturage baravuga barembejwe n’ubujura ndetse n’urugomo bakomeza gukorerwa kandi bishyura umutekano. Bavuga ko bakemanga imikorere y’irondo ry’umwuga bagaragaza ko itanoze. Bagasaba ko irondo ryavugururwa. Mu gihe inkingi y’umutekano ikomeje kuyobora izindi mu zizewe n’abaturage.
kwamamaza
Nubwo igipimo cy’imiyoborere kigaragaza ko umutekano ariyo nkingi yizewe n’abaturage kurusha izindi, kugeza ubu mu bice bitandukanye haracyumvikana abaturage barembejwe n’ubujura n’urugomo.
Ababivuga bashyira mu majwi imikorere mibi y’irondo ry’umwuga kuburyo ngo batakomeza kwishyura umusanzu.
Umwe mu batuye mu murenge wa Mageragere wo mu karere ka Nyarugenge, yagize ati: “iyo byageze mugihe cy’iminsi mikuru n’ubundi abajura baba benshi. turara tudasinziriye.”
Mugenzi we yunze murye ati: “abantu bakabatera ibyuma, uduterefoni bagatwara, amafaranga…nuko.”
“ntabwo tubazi kuko abenshi badutegera mu nzira kubera ko tuba turi gushakisha, bakanadufata bakadukubita bakanatwambura amasakoshi.”
Bavuga ko abakora irondo bakora nk’abadashaka.
Umwe ati: “abanyerondo bakora nk’abadashaka, niko nabyita! Yego baba bahari hano batembera ariko aho ibyo bikorwa by’ubujura bibera nka hano hirya ntibabyitaho niko nabyita.”
Undi ati: “ hari n’igihe wishyura umutekano, uwishyura neza 100% bakakwiba nuko bazaza ukavuga uti ese ndishyura umutekano?”
Basaba ko umutekano wakongerwa ndetse hagakorwa amavugurura mu bakora irondo ry’umwuga.
Umwe ati: “ niba hari n’abanyerondo badashoboye akazi bakakareka nuko bakazanamo abafite imbaraga, bashoboye akazi kuko ni ikibazo kubona bahembwa kandi akazi batagashoboye. Ubwo urumva wawishyura ari wowewakwishyura umutekano n’ubundi ibisambo bigakomeza kukwiba, wanatabaza ntihagire umunyerondo ubona, wowe wakomeza kwishyura umutekano?...ni ikibazo gikomeye cyane.”
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko ikibazo cy’irondo ridakora neza kigirwa mu Kagali gusa ngo iki ikibazo kiraza gukurikirwanwa nibiba ngombwa irondo ryongere rihabwe amahugurwa .
Emma Claudine NTIRENGANYA; umuvugizi w’umujyi wa Kigali yatangarije isango star ati: “iyo abaturage batangiye kutubwira ibibazo by’irondo ry’umwuga, tubibutsa ko ari iryabo. Kandi iyo ushatse kuzamura ibibazo by’irondo ry’umwuga kugira ngo bikemuke ubibariza ku Mudugudu cyangwa se ku Kagali mu nteko z’abaturage.”
“ niba abaturage bavuga ko irondo ry’umwuga ridakora neza; icyo kibazo tugishakira ku irondo ry’umwuga nyirizina ariko no ku baturage. Ariko ntabwo ari ikibazo kitakemuka biramutse ari ikibazo koko. Turaza kugikurikirana turebe kuko n’irondo ry’umwuga rihabwa amahugurwa atandukanye. Ubwo bibaye ngombwa ko twongera tukabahugura nabyo twabikora. Gusa icyo nabibutsa ni uko ibibazo byinshi usanga bishobora gukemukira mu nteko y’abaturage.”
Inkingi y’umutekano niyo iyoboye izindi mu munani zirebwaho iyo hakorwa ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere, aho yagize amanota 93.84% ivuye kuri 93.63% yariho mu 2023.
Icyakora uburyo abaturage bishimiye umutekano n’ituze muri rusange, bijyanye n’umutekano w’ibintu n’abantu, biracyari hasi kuko biri ku gipimo cya 87.51% bikaba biri no mu byatumye iyo nkingi itazamuka cyane mu manota.
@ Yassini TUYISHIMIRE /Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


