Irak: ibitero ku ngabo z’amahanga zirwanya imitwe ya Jihadiste bigomba guhagarara

José Manuel Albares; ukuriye dipolomasi muri Espagne, yatangaje ko ibitero bigabwa ku ngabo z’amahanga zo mu ihuriro mpuzamahanga rirwanya imitwe igendera ku mahame ya Islam [Jihadistes] bigomba guhagarara

kwamamaza

Ibi yabigarutseho kur’uyu wa kane, mu ruzinduko arimo muri Irak, aho igihugu cye gifite abasilikari bari mu gikorwa gihuriweho kiyobowe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu ijambo rye, Minisitiri Albares yabwiye itangazamakuru ko “turi hano ku busabe bwa guverinoma ya Irak kandi tuzagenda  igihe guverinoma izabishakira.”

Yongeyeho ko “ni ngombwa kwirinda ko ikibazo cya Gaza gikwirakwira.” Ibi yabitangaje ubwo yari kumwe na mugenzi we wa Irak I Bagdad, Fouad Hussein, nk’uko bitangazwa na AFP.

Nimugihe Pedro Sánchez; Minisitiri w’intebe wa Espagne, yavuze ko  ugushaka umutekano n’ubusugire bw’igihugu cya Irak bigaragara. Ibi yabitangaje ubwo yari yasuye ingabo za Espagne ziri muri Irak, aho iki gihugu cyugarijwe n’intambara ndetse byafashe intera nyuma y’ibitero bya Israel ku mutwe wa Hamas muri Gaza ya Palestine.

Ati: “ uruhare rwa  Madrid mu guharanira umutekano n'umutuzo muri Irak ruragaragara cyane.”

Uku kugaragara gushingiye ku basilikari 300 bo muri Espagne boherejwe mu rwego rwo kurwanya imitwe igendera ku mahame ya Islam icumbitse muri Irak ndetse n’ibikorwa bya OTAN muri iki gihugu, biyobowe na Gen. José Antonio Agüero Martinez, w’umunyaespagne  kuva muri Gicurasi 2023.

 Jan 25, 2024 - 13:16