Inyama y’inka izakomeza guhenda – RAB isubiza abasaba ko igiciro cy’inyama z’inka cyagabanuka

Mu gihe ibiciro by’inyama z’inka bikomeje kuzamuka ku isoko umunsi k’umunsi, hari abavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bworozi butanga inyama kugirango umusaruro urusheho kwiyongera bityo bibe byagabanya ibiciro ndetse n’abazikenera bashobore kuzibona ku giciro cyoroheye buri wese.

kwamamaza

Abarimo aborozi hamwe n’abakunzi b’akaboga, bagaragaza ko uko iminsi igenda ariko igiciro cy’inyama by’umwihariko iz’inka zirushaho guhenda bagasanga ikibazo ari uko ubworozi bwazo bugikorwa mu buryo bwa gakondo nyamara hari ubugezweho butanga inyama, bakavuga ko bunakwiye gushyigikirwa.

Umwe ati “akaboga karahenze ariko ahanini biterwa nuko inzuri zagiye ziba nkeya, aho gukorera, aho kororera hagenda haba hakeya bigatuma biba n’impamvu yo kugirango amatungo y’ubwoko bw’inyama ziribwa bigatuma inyama ziba nkeya n’amatungo abagwa akaba makeya”.

Barasaba leta ko yashyiramo imbaraga imishinga y’ubworozi bw’inka zitanga inyama ikiyongera bityo zikaboneka ku giciro cyoroheye buri wese.

Dr. Uwituze Solange, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri RAB, avuga ko nubwo ubworozi bw’inka zitanga inyama buri kugeragezwa hirya no hino mu gihugu ndetse bunashyigikiwe, ariko ko abanyarwanda bakangukira no kugerageza ubw’amatungo magufi nk’inkoko kuko igiciro cyo kuyorora gihendutse kurusha icyo korora izo nka.

Ati “ntabwo bizahindura cyane ibiciro uko bingana usibye ko hari n’abandi borozi barimo bagenda bishyira hamwe, hari nka koperative y’abantu bahisemo korora inka z’inyama turi gukorana, abanyamuryango bayo bari hirya no hino mu gihugu turimo turaganira nabo kureba uburyo ubworozi bw’inka z’inyama bwashyirwamo imbaraga".

"Ariko nubwo byagenda gutyo ntabwo tubona ko inyama y’inka izongera guhenduka kurusha inyama y’ingurube cyangwa inyama y’inkoko kuko igiciro cyo korora ayo matungo ni kinini ku nka kurusha ku nkoko n’ingurube. Ni byiza ko abanyarwanda biga kongera kumenya gutegura ayo mafunguro ntibibande ku nka gusa kuko aho tugana inyama y’inka izakomeza guhenda”.

Muri gahunda y’iterambere y’imyaka 5 ya Guverinoma y’u Rwanda , hiyemejwe kongera umusaruro w’inyama byibuze ku kigero cya 20% aho guhera mu bihumbi 2025-2029 uzava kuri toni 217.556 ukagera kuri toni  247.223.

Muri iyo gahunda uretse kongera inyama z’inka hazibandwa ku nyama zikomoka ku matungo magufi arimo inkoko, ingurube, inkwavu, ihene n’intama ndetse  n’amafi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star  

 Jun 6, 2025 - 11:28