W-AFCON Q: U Rwanda rurakira Ghana kuri uyu wa Gatatu

Kur'uyu wa Gatatu, ku itariki 20 Nzeri (09) 2023, guhera saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’icyiciro cy’abagore izakira iya Ghana (Black Queens) mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Maroc mu 2024.

kwamamaza

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itozwa na Grace Nyinawumuntu imaze iminsi ikora imyitozo inarimo imikino ibiri ya gicuti yahuyemo n’u Burundi.

Umukino ubanza, u Rwanda rwatsinzwe n’u Burundi igitego 1-0, mbere y’uko banganya igitego 1-1 mu mukino wa kabiri.

U Rwanda ruri mu bihugu 22 byanyuze mu ijonjora rya mbere bishyizwe mu nkangara ya gatatu kuko izindi nkangara ebyiri za mbere zirimo ibihugu icyenda (9) buri imwe.

Nyuma y’uko u Rwanda ruzaba rumaze kwakira Black Queens ya Ghana, umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023 i Accra muri Ghana, ku kibuga cya Accra Sports Stadium. Ni umukino uzasifurwa na Jacqueline Nikiema ukomoka muri Burkina Faso.

Ikipe izava hagati y’u Rwanda na Ghana izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Namibia na The Gambia, ibihugu nabyo biri guhatana no kuva mu ijonjora rya mbere.

Zambia na Afurika y’Epfo nibyo bihugu bibiri byahawe uburenganzira bwo kujya mu ijonjora rya kabiri bitanyuze mu ijonjora rya mbere.

Equatorial Guinea ni ikindi gihugu cyabonye itike y’ijonjora rya kabiri nyuma y’uko Libya bari batomboye yahise yikura mu isiganwa.

Imikino y’aya majonjora izavamo ibihugu 11 biziyunga kuri Maroc izakira irushanwa bityo bizabe ibihugu 12 bizakina 

@MIHIGO Sadam/Isango Star-Kigali.

 Sep 19, 2023 - 16:38