
Ingoro ndangamurage zigaragara hirya no hino mu Rwanda zikwiye kubyara inyungu ku bazituriye
May 30, 2025 - 10:59
Abayobozi mu nzego zitandukanye bavuga ko ingoro ndangamurage zigaragara hirya no hino mu Rwanda, zitagomba kuba ingoro zibungabunga ndetse zikanasigasira amateka n’umuco gusa, ahubwo zigomba kubyara inyungu kubazituriye, ndetse zikagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
kwamamaza
Kugeza ubu u Rwanda rufite ingoro z’umurage 8 ziri mu bice bitandukanye by’igihugu. Ni ingoro zibitsemo umurage w’amateka n’umuco by’u Rwanda, gusa ngo izi ngoro ntizikwiye kureberwa aho nk’izibitse umurage gusa, ahubwo zigomba kugira uruhare mu iterambere ry’abazituriye.
Rubagumya Claudine, umukozi mu rwego rw’iterambere ry’u Rwanda RDB abigarukaho afatiye urugero ku mushinga mushya wo kubaka indi ngoro ku kirwa cya Nkombo.
Ati “Ntabwo ubukerarugendo buba iyo umuturage atabonyemo inyungu, ibintu byose twakora bishobora gutuma nkombo hasurwa, tugomba kureba ni ibiki byakwinjiriza abaturage, niyo mirimo iri buhangwe kubera Nkombo yateye imbere, urugendo ruracyahari, ni ugukorana twese hamwe”.

Guhindura ingoro z’umurage isoko y’iterambere, ni intego iri muri gahunda za leta y’u Rwanda. Eric Mahoro, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), avuga ko hari ingamba mu kuzimenyekanisha.
Ati “ingoro z’umurage ntabwo zikiri gusa inyubako zibika umurage n’amateka ahubwo zigenda ziba ahantu ho kwigisha guhanga udushya no gutekereza ku cyerekezo cy’ahazaza no gufata ingamba zijyanye n’iterambere rirambye, ibikorwa by’izi ngoro ndangamurage biri no muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2.”
“Zimwe mu ntego dufite harimo kongera imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri izi ngoro ndangamurage, kongera umubare w’abazisura ariko no gukora ibishoboka byose kugirango zigire uruhare rugaragara mu bukungu bw’igihugu, izo ngamba zose tuzitezeho kuzakemura ibibazo byo kuba zitamenyekanaga bihagije no kuba zitasurwaga uko bikwiye”.

Imibare itangwa na MINUBUMWE, igaragaza ko umubare w’abasura ingoro ndangamurage ugenda wiyongera, aho mu mwaka wa 2023/2024, zasuwe n’abagera ku ibihumbi 257, biganjemo abanyarwanda basaga ibihumbi 219 mu gihe abanyamahanga bari ibihumbi 38, iyi mibare yumvikanisha ko ubu bukerarugendo bushingiye ku murage n’umuco bushyizwemo imbaraga bwakongera ingano y’ibyinjira bivuye mu bukerarugendo.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


