
Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Rwanda zagaragaje icyo bisaba ngo zitahe mu gihugu cyabo
Aug 29, 2025 - 18:50
Umukuru w’ishami rya Loni ryita ku mpunzi ku isi (UNHCR), Filippo Grandi, yatangaje ko impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Nkamira zifuza gutaha mu gihugu cyabo “niba hari amahoro n’umutekano”, kandi zikomeje gutebwa ubwoba n’ibikomeje kubera mu burasirazuba bwa DRC. Ibi yabitangaje ubwo yasuraga inkambi y'agateganyo ya Nkamira mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda ku wa 29 Kanama (08) 2025.
kwamamaza
Grandi yavuze ko yaganiriye n’abategetsi b’u Rwanda na RDC ku kamaro ko gufatirana ibikorwa birimo gukorwa myri iki gihe, bigamije kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa DRC, kugira ngo impunzi zibashe gutaha.
Yagize ati: “Tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo amahoro agaruke....’”
Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC yashyizweho umukono i Washington DC ku itariki ya 6 Kamena (06) 2025, agaruka ku buryo impunzi zo mu bihugu byombi zishobora gutahuka. Ibiganiro by’i Doha muri Qatar hagati ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 nabyo byibanda ku itahuka ry’impunzi n’abasivili bavuye mu byabo ku bushake, bifashijwemo na UNHCR.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu nkambi y'agateganyo ya Nkamira iherereye mu karere ka Rubavu, Grandi yemeye ko gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa RDC bigoye cyane. Yanavuze ko ibyo yanabibwiye abakuru b’ibihugu byombi - u Rwanda na RDC- mu biganiro yagiranye nabo mu bihe bitandukanye.
Yongeyeho ko" Ariko reka twizere ko bizagana mu cyerekezo cyiza kandi tugomba gukora kuburyo mu gihe bigiye mu cyerekezo cyiza, tutibagirwa abantu bose bari hano: impunzi, abagizweho ingaruka n'iyi ntambara, kugira ngo dushobore kubabonera igisubizo bose."
"Niba dushaka ko impunzi zitaha, kandi maze kuvugana na zo, zose [izo twavuganye] zambwiye ikintu kimwe: 'Turashaka gutaha niba hari amahoro n'umutekano."

Akarere k’Uburasirazuba bwa DRC kamaze imyaka myinshi karangwa n’ubushyamirane, urugomo n’urwicyekwe rwinshi hagati y’amoko menshi. Grandi asaba ko buhoro buhoro hakoreshwa uburyo bwo kugarura umutekano kugira ngo impunzi zibashe gusubira mu byabo.
Grandi yaganiriye kandi n’abategetsi bo muri minisiteri y’imari n’iy’imicungire y’ibiza n’impunzi mu Rwanda ku buryo bwo gukomeza gushakira impunzi imfashanyo y’amahanga kuko yari yaragabanutse.
Minisiteri y'ibiza n'impunzi ivuga ko mu nkambi ya Nkamira hari impunzi 3,196 z’Abanye-Congo. Muri Gicurasi (05) 2023, HCR yari yerekanye ko muri DRC hari impunzi z’Abanyarwanda barenga 208,000, naho impunzi z’Abanye-Congo mu Rwanda zari zigera ku 81,000.
Kitoko Nyiramwiza ukomoka muri Masisi ni umwe mu mpunzi zicumbikiye mu nkambi y'agateganyo ya Nkamira. Yavuze ko kugira ngo bahunguke bisaba ko amahoro abanza kugaruka.
Ati: “Leta ya RDC ikeneye amahoro kugira ngo dusubire mu byacu, kandi ntitwasubirayo FDLR na Wazalendo bagishaka kutwica, dufite byinshi dukumbuye, ndetse abana bacu ntibiga neza uko bikwiriye.”
Perezida w’inkambi ya Nkamira, Munyankindi Bushashe, yagaragaje ko nubwo impunzi zakiriwe neza mu Rwanda, zifuza gusubira iwabo ariko ibitero bikomeje.

Grandi yizeje impunzi ubuvugizi kugira ngo ibibazo bituma zidataha bikemuke, kandi yavuze ko mbere yo gusura u Rwanda, yabanje kugirana ibiganiro na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, bemeranya ko amahoro abanza kugaruka kugira ngo ikibazo cy’impunzi gikemuke.
Nyuma yo gusura u Rwanda, Grandi yerekeje i Goma muri DRC kugira ngo aganire n’abakuriye AFC/M23, mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byo kugarura amahoro n’itahuka ry’impunzi ku bushake.
@bbc, igihe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


