Imishinga 3 yahize indi muri 253 y’abanyeshuli biga muri TVET yahawe miliyoni 10.

Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda yahembye imishinga 3 y’abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro. Iyi mishinga yahize indi mu bijyanye n'ikoranabuhanga, yose yahawe agera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu kubyaza ubwo bumenyi umusaruro ndetse no kubafasha gukemura zimwe mu mbogamizi zikibangamiye sosiyete nyarwanda ku bijyanye n’ikoranabuhanga

kwamamaza

Ubusanzwe imishinga 3 yatoranijwe muri 253 yatanzwe n'abiga mu mashuri ya TVET yari yiganjemo  uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu nzego nk'ubuhinzi n'ubuvuzi bigamije bigakemura bimwe mu bibazo bibangamiye sociyete nyarwanda.

Umunyeshuli umwe mu batanze umushinga yagize ati: “ umushinga nari natanze ni uwo abantu bakoresha bivuza bakoresheje telefoni cyangwa computer. Urumva azajya yinjira muri account ye abashe kuba yavugana n’umuganga barebana, cyangwa amwandikire nuko umuganga amwoherereze igiipapuro cy’imiti noneho ayijyane kuri farumasi imwegereye. Ni umushinga numvaga uje gukemura ibibazo byinshi mu buganga, aho umuntu ajya kwivuza agasanga hari abantu benshi bategereje. Urumva bizaba byakemutse, umuntu azaba ari iwe amenye ngo arivuje bitamusabye kuba yagenda.”

Undi ati: “bazajya biyandikisha kuri application yitwa ‘Menya muhinzi’, bashyiremo imbuto cyangwa ifumbire, bashyiremo amazina yabo, irangamuntu yabo bigahita byihuza na NIDA kuburyo  nta muntu uzajya ufata imbuto cyangwa ifumbire kabiri bitamugenewe.”

“ njyewe ni umushinga uzaza gufasha abanyarwanda mu bijyanye no kuhira bya kujyambere, aho wuhira uri murugo. Twakoze website izajya ifasha umuntu kuhira bya kijyambere, aho ari hose, no mu rugo kandi akajya amenya ko amazi yageze mu butaka ahagije nuko iyo system ikikupa.” 

Eng Paul Umukunzi; umuyobozi mukuru w'urwego rushinzwe guteza imbere tekinike  imyuga n'ubumenyingiro, Rtb, yavuze ko ayo marushanwa akangura ubwenge bw’abiga muri TVET mu guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo.

Ati: “ aya marushanwa yakozwe ku bufatanye n’ikigo cya MTN tugira ngo turebe ko twakomeza gusigasira udushya dukorwa mu mashuli atandukanye yo mu gihugu. Nkuko mubizi, ubu ni bwa bumenyi bugengwa na tekiniki bushobora gusubiza ibibazo bitandukanye dufite. Rero twashakaga gushishikariza amashuli yacu n’abana bayigamo guhanga udushya twakemura ibibazo bitandukanye igihugu cyacu gihura nabyo, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ariko dushingira cyane kuri segiteri y’ubuhinzi, ubuvuzi ndetse n’ikoranabuhanga.”

Nimugihe Alain NUMA; umuyobozi muri MTN RWANDA, avuga ko bazakomeza gukurikirana iyo mishinga kugirango ikomeze yaguke.

Ati: “nkuko bisanzwe ikintu cyose twateye inkunga…igihe kigeze ubundi ntikijya kirenga umwaka tukongera tugasubirayo kureba icyo byamaze. Aya mafaranga, niyo mpamvu ubona twazanye n’ubuyobozi bukuru, ntabwo wayaha umwana ngo ayatware mu rugo! N’ubukene buba buhari, umushinga wawushyira ku ruhande nuko ukabanza ukagura ibishyimbo.”

“ niyo mpamvu abayobozi barimo kugira ngo bazababe hafi banoze iriya mishinga yabo kugira ngo izamuke. Iriya mishinga ni myiza cyane, ejo cyangwa ejo bundi MTN izaba ibaye nk’ikiraro mu kubahuza n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bongere binjire mu mafaranga menshi.”

Iyi mishinga yose  yegukanye arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, aho uwa mbere wahembwe miliyoni 5, maze  uwa 2  n’uwa 3, buri umwe agahabwa miliyoni ebyiri n’igice.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Dec 11, 2023 - 11:05