
Imananishimwe Emmanuel mangwende" yongewe mu mavubi azahura na benin na afurika y'epfo
Oct 4, 2025 - 19:16
Imanishimwe Emmanuel ukinira AEL Limassol yo muri Cyprus yongewe mu bakinnyi ikipe y’igihugu y’u Rwanda, izifashisha mu mikino izahuramo na Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
kwamamaza
Amavubi yitegura imikino ibiri ya nyuma mw'itsinda C azakinamo na Bénin tariki ya 10 Ukwakira muri Stade Amahoro mu mukino wa cyenda ndetse na tariki ya 14 Ukwakira 2025 mu mukino wa cumi ariwo wanyuma u rwanda ruzahuramo na Afurika y’Epfo muri afurika y'epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico, yiyongereyemo myugariro lmanishimwe Emmanuel.

Umutoza w'amavubi Adel Amrouche ubwo yatangazaga urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha kuri iyi mikino yombi Myugariro uca kuruhande rw'ibumoso lmanishimwe Emmanuel ntiyarariho bitewe n’ikibazo cy’imvune yaramaranye igihe cyitari gito, uyu myugariro yaherukaga mu mavubi ubwo yakinaga imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'afurika, Mangwende yiyongereye kuri Niyomugabo Claude ukinira ikipe ya APR FC nawe ukina kururu ruhande rw'ibumoso ry'ubwugarizi.

Imyitozo y'ikipe y'igihugu y'urwanda izatangira tariki ya 05 u kwakira 2025 mu gihe mangwende aziyunga kuri bagenzi be tariki ya 06 u kwakira 2025.
Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Amavubi ari ku mwanya wa kane n’amanota 11 mu itsinda C nyuma yo gutsinda imikino 3 anganya imikino 2, atsindwa imikino 3.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


