ECO Arts Rwanda yasinyanye amasezerano na UAE, amahirwe ku banyarwanda

Umuryango ECO Arts Rwanda wasinyanye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) muri gahunda irambye yo kujya hafatwa abakinnyi batarengeje imyaka 20 bakitabira amarushanwa mu mikino itandukanye. Irushanwa rya mbere rizakinwa muri Werurwe (03) 2024.

kwamamaza

Irushanwa rya mbere rizakinwa binyuze muri aya masezerano rizakinwa kuva kuwa kuwa 24-28, Werurwe (03) 2024 muri Leta zunze ubumwe z’abarabu-UAE mu mujyi wa Sharjah.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Shumbusho Patience, umuyobozi nshingwabikorwa wa Eco Arts na Khulood Al Junaibi umunyamabanga wa UAE Sports.

Uyu mujyi wa Sharjah ni nawo uzaberamo isiganwa ry’amagare rya Tour de Sharjah ya 2024 rizanakinwa n’ikipr y’igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda).Tour de Sharjah izakinwa kuva tariki 27-31 Mutarama 2024.

Ibi bibaye nyuma yo kwitabira Inama mpuzamahanga yo kwiga ku ihindagurika ry’ikirere no kurebera hamwe ibyagezweho mu kubungabunga ibidukikije (COP28), yahuje ibihugu byose bigize umuryango w’abibumbye, imiryango itegamiye kuri leta, ibigo by’abikorera, ba rwiyemezamirimo n’abandi bose bakoresha ijwi ryabo mu kubungabunga ibidukikije, yabereye muri Leta zunze Ubumwe z’abarabu UAEDubai kuva 30 ugushyingo-12 Ukuboza 2023.

Muri iyo nama Eco Arts, yasinye amasezerano y’ubufatanye na Creative Hub-UAE mu gutegura irushanwa ryitwa ECO SPART CUP rizajya rihuza amakipe aturutse mu bihugu bitandukanye, mu mikino itandukanye harimo basketball, football, volleyball, handball, Cricket, abahanzi n’ababyinnyi (Gakondo n’izigezweho) n’abanyarwenya.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuco wo kwita ku bidukikije n’ubukerarugendo binyuze muri siporo n’ubuhanzi mu Rwanda, amakipe, abahanzi, ababyinnyi n’amatorero bifuza kwitabira ayo marushanwa bakwandika babisaba kuri ecospartcup@ecoarts.org cyangwa info@secoto.org. Imyaka y’abizitabira iri hagati ya 10 na 20, mu byiciro bitanu bitandukanye.

by Mihigo Sadam/Isango Star-Kigali.

 Dec 27, 2023 - 15:50