
Ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI) rigira uruhare rwa 5% by'umusaruro mbumbe w’u Rwanda
Mar 30, 2026 - 14:05
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (AI) rigira uruhare rungana na 5% ku musaruro mbumbe w’Igihugu ( GDP), cyane binyuze yaryo mu nzego zirimo ubuhinzi n'ubworozi ndetse rikaba ryarinjijwe no mu zindi nzego zirimo urw’ubuzima. Ni mu gihe hari gusuzumwa uko iri koranabuhanga ryagira uruhare mu iterambere ry'ubukungu n'imiyoborere mu karere.
kwamamaza
Ibi Minisitiri Ingabire Paula yabitangaje mu nama ya kane y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yiga kuri siyansi n’ikoranabuhanga iri kubera mu Rwanda, igamije kongerera imbaraga ubufatanye mu gukoresha AI nk’inkingi y’iterambere ry’akarere.
Minisitiri Ingabire yagaragaje ko AI iri kugira uruhare rufatika mu guhindura ubukungu bw’u Rwanda, cyane cyane mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi. Yavuze kandi ko iri koranabuhanga ryamaze kwinjizwa no mu rwego rw’ubuzima, aho rifasha kunoza serivisi no kongera ubunyamwuga mu gutanga ubuvuzi, aho risigaye rikoreshwa muri serivise zirimo kubaga.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko u Rwanda ruri kwihuza mu buryo bwose n'ikoranabuhanga ry'Ubwenge buhangano (AI) ndetse no gushyiraho gahunda zihamye zorohereza ishoramari ry'ibigo bisakaza iryo koranabuhanga haba mu Rwanda no mu Karere.
Iyi nama yitabiriwe n’Abaminisitiri baturutse mu bihugu bigize EAC, hamwe n’abashyiraho politiki, abashakashatsi n’abafite imishinga y’ibishya bahanze, hagamijwe gukomeza ubufatanye mu Karere.
Biteganyijwe ko ibizaganirwaho muri iyi nama y'iminsi itatu, bizibanda ku ruhare rw’ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (AI) mu guhindura ubukungu n’inzego z’imiyoborere ndetse n’uko akarere gashobora kurushaho gufatanya mu kuryimakaza hagamijwe kuzamura iterambere ribereye bose.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


