Ikinamico Umuzi, umuyoboro mu kurwanya ihohoterwa

Kuri uyu wa Gatatu umuryango utegamiye kuri Leta (Happy family Rwanda organization) bagiranye ibiganiro nyungurana bitekerezo ku ikinamico Umuzi izajya itambuka ku bitangazamakuru, ikazajya yibanda ku ihohoterwa no guterwa inda zitateganyijwe ndetse na SIDA, bagamije kubikumira .

kwamamaza

Umuryango nyarwanda wita kubuzima bw’umwana w’umukobwa bakita ku kurwanya ihohoterwa n'inda ziterwa abangavu ndetse na virusi itera SIDA mu rubyiruko bagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n'abaturutse mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’umuryango nyarwanda batanze ibitekerezo bitandukanye kuri iyi kinamico Umuzi izajya inyuzwa mu bitangazamakuru igamije gukora ubukangurambaga ku cyakorwa kugirango ibi bibazo byugarije urubyiruko bigabanuke.

Alfred Karekezi ushinzwe gutezimbere umuryango muri MIGEPROF ati "umuzi w'ikibazo ni mu muryango ariho abana batunanira bakajya mu biyobyabwenge, ari abajya mu busambanyi, ari abashukana bamwe bagatera inda abandi bagaterwa inda, amakimbirane, kubana nabi byose umuzi ni Papa na Mama". 

Murebwayire Shafiga umuyobozi wa Isange one stop center nawe ati "biramutse ari ibishoboka mwakora mu muzi w'ikibazo gitera inda zitateganyijwe kuko inda zitateganyijwe na buriya bwandu bushya birajya ku gikorwa cyo gusambana, dushoboye gukora ibishoboka byose tukarinda abana bacu gusambana izo ngaruka zose ntabwo twaba tukizibona". 

Umuyobozi w'uyu muryango Happy family Rwanda organization, Nsengimana Rafiki Justin agaragaza ko bakora ibikorwa bitandukanye baterwamo inkunga na UNESCO ariko iyi kinamico Umuzi by’umwihariko bakaba barahisemo kuzanyuza ubu bukangurambaga ku muyoboro w'ibitangazamakuru.

Ati "twahisemo gutangiza porogaramu ijyanye n'ubukangurambuga binyuze mu ikinamico twise Umuzi ku bufatanye na UNESCO byumwihariko mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ariko noneho no gufasha abakiri bato, kububaka kumenya kwirinda no kugira uruhare mu guharanira ahazaza habo".    

Dr. Beny Alexandre Mpozembizi ahagarariye ibiro bya UNESCO mu Rwanda we avuga ko gufasha imiryango itandukanye irwanya ihohoterwa no gufasha ababyeyi no kurwanya ibiyobyabwenge biri mu ntego ya UNESCO kandi bakaba bizeye ko bizatanga umusaruro.

Ati "mu bindi bihugu byagiye bikorwa twabonye hari impinduka nyinshi zagiye ziba ntekereza ko no mu Rwanda byatanga umusaruro mwiza n'iyo mpamvu twavuze duti tubinyuze mu ikinamico cyane ko duhereye ku makinamico anyuraho yandi twabonye ko hagiye hagira impinduka zigiye zitandukanye".

Uyu muryango utegamiye kuri Leta, Happy family Rwanda organization watangiye muri 2017 ubu ikaba ikorera mu turere 4, bakaba bamaze gufasha abagizweho ingaruka n'ihohoterwa babigisha imyuga irimo ubudozi ndetse n'andi mahugurwa atandukanya agamije kubigisha kwihangira imirimo.

UNESCO ariyo muterankunga w'iyi kinamico Umuzi izatanga miliyoni 20 z'amafaranga y’u Rwanda mu gufasha gushyira mubikorwa ubu bukangurambaga.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Feb 29, 2024 - 09:05