Ikibazo cy’itumanaho gikomeje guhangayikisha abarikoresha. Ese amaherezo yacyo ni ayahe?

Amezi abaye 4, inama y’igihugu y’umushyikirano ya 17 yanzuye ko ibibazo by’itumanaho bigomba gukemuka. Icyakora kugeza ubu, hirya no hino abaturarwanda bakomeje gutaka imikorere idashimishije y’itumanaho ndetse bakavuga ko hari byinshi ribangamira mu mirimo yabo, cyane cyane mu gihe cyo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telephone. Nimugihe RURA ivuga ko hari ubugenzuzi buri gukorwa mu kureba imiterere y’ikibazo cya buri gace.

kwamamaza

Gukemura ibibazo by’itumanaho ndetse n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze bikenewe mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu ni umwanzuro wa 11 muri 12 yafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 17 yabaye mu mpera z’umwaka wa 2019.

Muri ibi bibazo, ikikibangamiye cyane abaturage hirya no hino mu gihugu ni icy’ibura ry’ihuza nzira y’inziramugozi, izwi nka network connectivity mu rurimi rw’Icyongereza.

Kugeza ubu, hafi ya buri wese utunze itumanaho rya telephone ngendanwa, rimwe cyangwa se kenshi ashobora kugorwa no gutumanaho, bitewe n’ ibura rya reseaux.

Ubwo Isango Star yegeraga bamwe mu baturage bongeye gushimangira iby’iki kibazo. Umwe yagize ati: “Uhamagara umuntu bati ntayiriho kandi ari ku murongo, ari ama-network yabuze.”

Undi ati: “Ikibazo cy’ama-reseaux kiradukomereye cyane kuko nk’iyo uhamagaye umuntu reseaux zirabura, wabitsa mafaranga kuri telefoni noneho wajya kubikuza bikanga!”

“nishyuye amafaranga kuri Mokash, natse inguzanyo kandi nyakeneye mfite ikibazo nuko barambwira ngo natinze kwishyura ideni! Ndabibabaza nuko baje kubireba babona nta mwenda mfite.”

Ku rundi ruhande, itumanaho ntirikifashishwa gusa mu guhamagarana no kwandikirana gusa, kuko ryamaze no kwinjizwa cyane no mu ishoramari n’ubucuruzi.

Icyakora kubatanga izo service nabo ntiribabanira neza kuko hari ubwo babona ryabakururira ibihombo.

Umwe yagize ati: “kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga rya Mobile Money, connection ziranga noneho akagenda atakwishyuye cyangwa ugategereza ugasanga urakerewe mu kazi kawe.”

Undi ati: “ nko mu gitondo, uwaraye atanyoye lisansi kwishyura kuri telefoni ntibyakundaga! Byarangaga nyine nuko ugasigaye carte jaune, byaza gukunda ukayabikuza ukaza kuyabashyira cyangwa waba wayabonye cash ugasubirayo ugafata carte jaune yawe.”

“ urumva niba naragendaga nta carte jaune mfite, mugihe naribuyibazwe nashoboraga no kwandikirwa.”

Si rimwe, si kabiri ibi bigarutsweho ndetse n’ingaruka abakoresha itumanaho bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi, ari nako bimenyeshwa inzego zibishinzwe.

Gusa umunru ashobora kwibaza niba hari ikiri gukorwa kugira ngo ibi bibazo bihangayikishije abakenera itumanaho, binagendanye n’umurongo byafashweho mu nama y’igihugu y’umushyikirano.

Mu kiganiro kuri telefoni, Charles GAHUNGU; Umuyuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura Ikoranabuhanga mu Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA, yabwiye Isango Star, ko “Mu duce tw’imirenge myinshi navuga ko reseaux yamaze kuhagera ariko ugasanga hari ahantu mu midugudu, hamwe na hamwe usanga hakiri ibyo bibazo. Rero niryo suzuma ryagiye rikorwa, n’ubu n’amasitasiyo ari gukorwa kugira ngo turebe nihe hakongerwa iminara.”

“hari aho usanga nko mu gace aka n’aka hari guturwa cyane ku muvuduko mwinshi, bisaba ko n’ibigo by’ikoranabuhanga byongera ubushobozi bw’ibikoresho cyangwa se ibipimo …by’abakoresha iyo network.”

Ikibazo cy’ibura rya reseaux kuri telephone ngendanwa kimaze kugarukwaho kenshi, aho usanga abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda incuro nyinshi bakiriye Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya ndetse na RURA, babaza ingamba zihari mu gufasha abaturage gukoresha uko bikwiye iri koranabuhanga, rimaze kugera kuri benshi mu banyarwanda ariko bakaba bakibangamiwe n’ibibazo mu mikorere yaryo kandi badafite icyo babikoraho.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Jun 29, 2023 - 13:26