
Cricket: Ikipe y’u Rwanda iri muri Nigeria aho yitabiriye irushanwa mpuzamahanga
Mar 28, 2022 - 11:20
Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Cricket mu bagore iri i Lagos muri Nigeria aho yitabiriye irushanwa mpuzamahanga ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Nigeria “NCF Women’s T20 International Tournament 2022”.
Taliki 28-03-2022
Ghana-Rwanda (Lagos-10h30)
Nigeria-Sierra Leone (Lagos-14h50)
Taliki 29-03-2022
Nigeria-Gambia
Ghana-Sierra Leone
Taliki 30-03-2022
Rwanda-Sierra Leone
Gambia-Ghana
Taliki 01-04-2022
Nigeria-Ghana
Rwanda-Gambia
Taliki 02-04-2022
Sierra Leone-Gambia
Nigeria-Rwanda
Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Cricket mu bagore iri i Lagos muri Nigeria aho yitabiriye irushanwa mpuzamahanga ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Nigeria “NCF Women’s T20 International Tournament 2022”.
Iri rushanwa ritangira kuri uyu wa mbere taliki 28 Werurwe rikazasozwa taliki 03 Mata 2022 ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo Nigeria, Ghana, Sierra Leone, u Rwanda na Gambia.
Umukino ugomba kubimburira iyindi urahuza ikipe y’u Rwanda na Ghana, urabera ku kibuga cya Tafawa Balewa Square Cricket Oval saa tatu n’igice (09h30) muri Nigeria akaba ari saa yine n’igice (10h30) mu Rwanda.
Nyuma y’uyu mukino, hateganyijwe umukino wa kabiri ugomba guhuza ikipe ya Nigeria na Sierra Leone.
Ikipe y’u Rwanda izongera gukina taliki 30 Werurwe 2022 aho izahura na Sierra Leone. Taliki 01 Mata 2022, ikipe y’u Rwanda izakina na Gambia naho taliki 02 Mata 2022, ikipe y’u Rwanda ikine na Nigeria.
Taliki 03 Mata 2022 ni bwo hazaba umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu.
Abakinnyi ikipe y’u Rwanda izifashisha muri iri rushanwa
Ikipe y’u Rwanda yajyanye abakinnyi 14 ari bo Uwera Sarah, Ishimwe Gisele, Uwamahoro Cathia, Bimenyimana Diane, Ishimwe Henriette, Ikuzwe Alice, Ingabire Sifa, Vumiliya Margeuritte, Murekatete Belyse, Muhawenimana Immaculée, Nyirankundineza Josiane, Irakoze Flora, Uwimbabazi Antoinette na Uwase Merveille.
Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda ni Leonard Nhamburo akaba yungirijwe na Bugingo Kenneth Bryson.