
Icyerekezo cyacu kirasobanutse - Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva atangiza icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Dec 2, 2025 - 12:59
Muri Kigali Convention Centre, hari kubera inama itangirizwamo ku nshuro ya 8, icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
kwamamaza
Iki cyumweru kizwi nka ‘Rwanda Mining Week’ gifite insanganyamatsiko igaruka ku ruhare rw’amabuye y’agaciro mu kubaka ahazaza heza.
Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yagarutse ku mahirwe aturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo aganisha ku iterambere, guhanga ibishya no kuzamura ubukungu busangiwe.
Ati “Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rwabaye inkingi y’iterambere ry’igihugu n’isoko y’imibereho ku Banyarwanda ibihumbi. Cyane cyane rukomeje gutuma u Rwanda rugirirwa icyizere nk’ahantu haturuka amabuye y’agaciro akenewe cyane ku Isi......... Icyerekezo cyacu kirasobanutse.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko ubucukuzi bugomba kuba bwubahiriza inshingano, budaheza kandi buri mu murongo w’ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bivuze ko ibikorwa byabwo bigomba kuzana inyungu zifatika ku baturiye aho bukorerwa, kubungabunga ibidukikije no gutanga umusanzu mu iterambere rirambye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


