Iburasirazuba: Aborozi b’inka baravuga ko kwegerezwa ibikorwaremezo bizatuma umusaruro w’umukamo ukenewe uboneka.

Aborozi bo mur’iyi ntara baravuga ko mu minsi ya vuba bagiye kujya babona umukamo ungana na litiro 500 ku munsi kandi izo zikabonwa na buri mworozi. Bavuga ko ibyo bizaba bitewe n’ibikorwaremezo begerejwe bibafasha mu bworozi bwabo. Ibi bitangajwe nyuma y’imyaka ibiri hatangijwe urugendo rwo kuzamura umukamo mu ntara y’Iburasirazuba ukagera kuri litiro miliyoni ebyiri ku munsi.

kwamamaza

Mu mwiherero w'abayobozi bo mu ntara y'Iburasirazuba wabereye mu karere ka Ngoma mu mwaka w’2021, niho hatangiriye igitekerezo cyo kuzamura umukamo uzabasha guhaza uruganda rw'amata y'ifu ruri kubakwa mu karere ka Nyagatare, ruzakenera Litiro 500 buri munsi ndetse hakagira n'andi mata asaguka y'abantu bazajya banywa.

Imibare yakozwe yagaragaje ko nibura hakenewe Litiro z’amata miliyoni ebyiri ku munsi kugira ngo ibyo byose bishoboke, nhatagize ikibangamira ikindi.

Aborozi basabwe kugabanya Inka bakorora nkeya zitanga umukamo mwinshi ku buryo nibura imwe yajya ikamwa Litiro 20 buri munsi. Gusa hari abumvaga ko iyo ntego itagerwaho.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa, aborozi bo mu karere ka Kayonza bemeza ko niyo umukamo w'ahandi utaboneka, ubwabo bafite ubushobozi bwo kubona umukamo ukenewe ndetse bakanarenza, nk'uko byemezwa na Rutagarama Rachid.

Yagize ati: “Kuko haburaga isoko none rigiye kuboneka kandi ryizewe. Rero njyewe nihaye umuhigo wo kubona litiro 500 ku munsi kandi zizaboneka. Bizaca mu nzira yo guhunika ubwatsi, gushaka inka z’ubwoko, kuzibonera amazi mu rwuri kandi byose byatangiye gukorwa.”

Mugenzi we Robert Kayitare, yunze murye, ati: “ njyewe nzakoresha imbaraga zanjye …ko nzabibasha ariko mfite ibyo maze kugeraho ndi mukwitegura. Navuga yuko mu myiteguro ndimo gukora ni litiro 500, nizo ndimo gutegurira kandi ndumva nzazigeraho.”

Rugamba Samuel, nawe wororera inka mu murenge wa Murundi, yagize ati: “kuko n’ubundi dusanzwe dushakisha uko twabona umukamo, ikibazo twajyaga tugira cyane ni inkurikizi ku nka z’umukamo. Ariko inkurikizi imaze kuba nkeya. Ariko bigaragara ko ngiye kugera kuri za nka za litiro 10 cyangwa na 12, ibyo biratunejeje cyane.”

Ku ruhande rw'abayobozi b'uturere dukorerwamo ubworozi bw'inka cyane kurusha utundi mu ntara y'Iburasirazuba,bavuga ko abarozi bari kugenda bafashwa kwegerezwa ibikorwa remezo bibafasha kugira ngo intego yo kuzamura umukamo ibashe kugerwaho.

Nyemazi John Bosco; umuyobozi w'akarere ka Kayonza, yagize ati: “ugakora ibishoboka ukazana amazi hafi, ukita ku buzima bw’inka ukazishakira imiti hafi, ukazikurikirana, ukogereza igihe,…nta kabuza ko wa musaruro uzaboneka noneho narwa ruganda rukabona amata. Kandi iyo abantu babsha kubona amata muri ubwo buryo, ari uruganda rurakora ariko n’aborozi banatanga wa musaruro barunguka.”

Kugeza ubu, mu ntara y'Iburasirazuba habarurwa inka 505 346 zirimo izo mu karere ka:

  • Nyagatare : 208 000,
  • Kayonza: 70 030,
  • Gatsibo: 68 124,
  • Kirehe: 47 520,
  •  Bugesera: 37 402,
  • Ngoma: 38 734,
  •  Rwamagana: 35 536.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Aug 11, 2023 - 12:45