Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze rwakemuye ikibazo cy’amazi mu Bugesera

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera barishimira ko uruganda rw’amazi rwa Kanzenze rwasubije ikibazo cy’ibura ry’amazi ryakundaga kuhagaragara, bakavuga ko kuri ubu nta muturage ukigorwa no kugerwaho n’amazi meza nko mu myaka mike ishize.

kwamamaza

Ibi barabivuga nyuma y’aho muri aka karere huzuriye inganda ebyiri zikomeye zirimo uruganda rw’amazi rwa Kanyonyomba rutunganya amazi angana na metero kibe 3800 ruherereye mu Murenge wa Gashora.

Hari n’urwa Kanzenze rutunganya metero kibe 40 000 ku munsi rukohereza mu Mujyi wa Kigali metero kibe 30 000 mu gihe 10 000 bisaranganywa abatuye mu Karere ka Nyamata.

Uburyo bukoreshwa mu kubona amazi mu ruganda rwa Kanzenze, bacukuye mu butaka hasi bashyiramo imashini ziyakogota, iyo bamaze kuyazamura bayashyira mu kigega ubundi agashyirwamo imiti myinshi iyasukura.

Nyuma y’aho ashyirwa mu bindi bigega bituma yisukura neza akoherezwa mu bigega bituma yicayura, nyuma akoherezwa mu bindi bigega bibiri birimo ikiri i Gahanga kiyasaranganya mu Mujyi wa Kigali n’ikindi kiri mu Bugesera kiyasaranganya muri aka karere.

Abanyabugesera biruhukije kuvoma mu bishanga

Ku muntu uzi neza Akarere ka Bugesera mu myaka ine ishize, kari kamwe mu turere abantu bakunda ariko bakagashidikanyaho ku bijyanye n’amazi bitewe n’ibura ryayo rya buri munsi.

Uwimana Violette wimukiye mu Karere ka Bugesera mu myaka itatu ishize mu Kagari ka Kanzenze mu Mudugudu wa Kabeza, avuga ko yubatse inzu avomesha amagare kubera kubura amazi.

Ati “ Ijerekani bancaga amafaranga 200 Frw ibaze rero kubaka inzu ikarangira byantwaye amafaranga menshi ku buryo biri mu byampenze cyane, ubu rero ndashimira Leta ko baduhaye amazi meza ku buryo iki kibazo cyakemutse burundu.”

Ushizimpumu François we yagize ati “ Ikibazo cy’amazi meza inaha cyarakemutse, mbere twaguraga ijerekani imwe ku mafaranga 200 Frw nabwo ugasanga ni amazi y’igishanga utapfa kunywa, amazi meza wayaguraga 300 Frw none aho uru ruganda rwuzuriye ubu ijerekani turayigura 20 Frw.”

Yakomeje avuga ko amafaranga bakoreshaga mu kugura amazi ubu basigaye bayizigamira ababyeyi bamwe bakayishyuriramo amafaranga y’ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ubusanzwe Akarere ayoboye kari kazwiho kutagira amazi, ibi ngo byatumye mu myaka itatu ishize bashyira imbaraga mu kubaka inganda z’amazi zabafasha mu gukemura iki kibazo.

Ati “ Icyo izi nganda zitumariye icya mbere ziduha amazi abaturage bacu bakoresha nk’urwa Kanzenze turwitezeho gukemura ikibazo cy’isuku n’isukura kuko ruzajya ruduha metero kibe 10 000 zingana na 50% by’amazi dukeneye.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu bafite intego z’uko 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza kandi ngo babona ari ibintu bishoboka cyane.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko ubu ikigereranyo mpuzandengo cy’abafite amazi ari 72% mu gihe abaturage bahawe amavomo rusange bavoma muri metero 500 hirya no hino mu midugudu barenga ibihumbi 216.

 Mar 28, 2022 - 10:49