Ibura ry'amazi rya hato na hato i Kigali, WASAC yasobanuye ikibyihishe inyuma

Abatuye mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali barataka ibura ry’amazi rya hato na hato bavuga ribangamira imirimo rusange basanzwe bakora. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura, WASAC, buvuga ko iki kibazo kiri guterwa ahanini n’iyagurwa ry’ibikorwaremezo bitandukanye mu mujyi wa Kigali ariko ko kiri gushakirwa umuti urambye.

kwamamaza

Abatuye mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali bavuga ko amazi akomeje kugenda abura kandi bibaho mu bihe bitandukanye. Bavuga ko ibura ry’amazi rya hato na hato ribabangamiye mu buryo bushoboka. Bavuga ko  hari n’aho amazi agenda akaba yakiriza umunsi wose cyangwa se unarenga, bakabifata nk’imbogamizi ku mibereho yabo ndetse n’imirimo baba bakeneye gukora.

Umwe ati;”Araza agahita asubira, nyine urumva kubona amazi yo gukoresha ni ikibazo. Ubwo nyine ni ugutegereza kuko hari n’ahandi baba bayafite nabo bayagurisha agahita ashira. Urumva ko ikibazo cy’isuku aba ari nkeya. Turasaba ko amazi yajya aboneka bihagije kugira ngo natwe tuyabone.”

Bavuga ko WASAC yakemura ikibazo gihari, ndetse n’iba bisaba kongera imiyoboro nabyo bigakorwa.

Prof Omar Munyaneza; umuyobozi w’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura, WASAC, avuga ko ibyo ahanini biri guterwa n’isaranganya ry’amazi bitewe n’ibikorwaremezo biri kubakwa mu mujyi wa Kigali.

Icyakora anavuga ko  iki kibazo kizakemeuka vuba, ati: “ ibura rya hato na hato ry’amazi niryo turi gukoraho. Turi gushyiramo imbaraga cyane, ngira ngo mwarabibonye ko mu mujyi wa Kigali turi gukora ibishoboka byose ngo imiyoboro irimo ishaje tuyisimbure.”

“ (…) turi kugenda tuyivanamo dushyiramo indi mishya. Dufashe nk’urugero hariya za Ruyenzi, za Bugombo, Muyumbu n’ahandi hatandukanye abantu bagiye batura cyane, noneho bakagenda basiga ya matiyo twshyizemo, ubu abakenera amazi ni menshi kurusha za tiyo.”

“Dufite rero iyo mishinga yo kugenda tuyisimbuza dushyiramo iminini, ndetse kuko hari inashaje tugashyiramo imishyakuko ishaje nayo ituma amazi ameneka WASAC ntibimenye. Mwumva amazi agenda atakara, ibyo nabyo biterwa n’imiyoboro ishaje. Iyo ava bituma atakaza imbaraga ntabashe kugera ku baturage. Ibyo rero bituma tuyasangaranga kandi tuyafite.”

Ibura ry’amazi rya hato na hato ni ibikiri imbogamizi mu Muri gahunda ya 2 y’igihugu igamije kwihutisha iterambere, NST2, aho biteganyijwe ko abaturarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ku gipimo cya 100%.

Bibarwa ko umuntu agerwaho n’amazi, iyo abasha kuvoma adakoze urugendo rurenga metero 200 mu bice by’imijyi, ndetse na 500 mu cyaro. Icyakora hari aho mu Mujyi wa Kigali bigisaba ko amazi asaranganywa kubera ubuke bwayo.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Mar 25, 2025 - 09:42