Ibitaragezweho muri gahunda ya NST1 bizaherwaho muri NST2

Mugihe gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere izwi nka (NST1) irimo igana ku musozo, hari abaturage bagaragaza ko nubwo hari byinshi byakozwe ariko hari ibyakongerwamo imbaraga muri NST2 mu myaka 5 iri imbere, ibi banabihurizaho na Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente, wemeza ko ibikorwa bitagezweho muri NST1, aribyo bizaherwaho muri NST2 hakaziyongeraho n’ibindi.

kwamamaza

Mu mwaka wa 2017, nibwo hatangijwe gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere izwi nka NST1 igomba kurangirana n’umwaka w’ingengo y’imari 2023/2024.

Ageza ko nteko ishinga amategeko imitwe yombi ibyagezweho muri iyi gahunda, Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yagaragaje ko ingenyo y’imari yikubye 3 mu myaka 7 ishize, ibyo aheraho yemeza ko uko izamuka ari nako ibikorwa ikora biba byiyongereye.

Ati "ingengo y'imari yikubye hafi 3 mu gihe cy'imyaka 7, tuvuze ingengo y'imari igituma tuyivuga nuko ni amafaranga ishaka ikayabona ariko ikongera ikanayakoresha mu bikorwa by'igihugu nukuvuga ko uko izamuka niko byerekana ko ibikorwa by'igihugu byakozwe biba byabaye byinshi".    

Nubwo imibare igaragaza ko ibyakozwe mu myaka 7 ishize ari byinshi kandi bigaragarira buri wese, ngo hari ahakwiye kongerwa imbaraga mu myaka 5 iri mbere nkuko abaturage babisaba.

Umwe ati "hari ahantu hataragera amashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 kandi abana benshi siko batsinda ngo bajye kwiga babamo".

Undi ati "dutuye ahantu hari ubukungu cyane twifuza ko baduha kaburimbo, badukoreye imihanda duturiye byaba ari byiza".

Undi nawe ati "nkubu nkatwe batubeshye umuhanda ariko uwo muhanda n'ubungubu ntabwo urakorwa". 

Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente yemeza ko koko hari ibitarabashije kugerwaho muri NST1, akavuga ko ari nabyo bizaherwaho muyindi gahunda itaha.

Ati "turabizi ko ibikorwa bike cyane bitashoboye kugerwaho byatewe n'imbogamizi cyane cyane covid n'izindi zagiye zibaho ariko igikorwa kitagezweho leta igishyira muri porogaramu itaha, nta na kimwe cyari muri NST1 kizatakara niyo cyaba kitaragezweho 100%,NST1 ni iyambere hazaza n'iya kabiri n'izindi zizakurikiraho amajyambere y'u Rwanda azakomeza".    

Gahunda ya Guverinoma yo kwihutiza iterambere, NST1, yatangiye muri 2017 ikubiyemo ibikorwa by’ingenzi 75 byubakiye ku nkingi 3 arizo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere, bikaba biteganyijwe ko NST2 yo izamara imyaka 5.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jun 28, 2024 - 09:16