Abakoresha umuhanda Kigali - Muhanga ntibishimira icyemezo cyo gusubiza inyuma ibikorwa byo kuwagura

Nyuma yuko Minisiteri y’imari n’igenamigambi itangaje ko ibikorwa byo kwagura umuhanda Muhanga – Kigali bitateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 kuko hari inyingo igikorwa. Bamwe mu bawukoresha ntibishimiye icyo cyemezo kuko basanga uyu muhanda ari umwe mu mihanda ifite imbogamizi zuko ari muto ibyo bigatera umuvundo w’imodoka mu masaha atandukanye, bagasaba ko ibikorwa byo kuwusana ukongerwa byakwihutishwa kuko ari umwe mu mihanda ikoreshwa na benshi kandi cyane.

kwamamaza

Ageza ku nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari izifashishwa mu mwaka wa 2025/2026. Bwana Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yavuze ko uyu muhanda uri mu mishinga ikiri gukorerwa inyigo bityo ko utari mu mihanda izibandwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bitewe n’ibitaranozwa kuri wo.

Ati "hari umuhanda wa Kigali - Muhanga, impamvu tutawuvuze ni ukubera ko tukiri mu nyigo nabo duteganya gufatanya nabo ariko inyigo nirangira tuzawubagezaho, uri mu mihanda ikomeye yo ku rwego rw'igihugu duteganya gukora muri NST2 kandi bidatinze".      

Nubwo bimeze bityo ariko abawukoresha ntibishimira icyemezo cyo gusubiza inyuma ibikorwa byo kuwagura, bagaragaza imbogamizi bahura nazo kuko ari muto nyamara ukoreshwa na benshi, bakifuza ko ibyo bikorwa byakihutishwa bidatinze.

Umwe ati "wavugururwa kuko ibinyabiziga bisigaye ari byinshi kandi umuhanda ni muto usanga abantu baheze nzira, iyo umuntu akeneye kwihuta byica gahunda ze, umuhanda uramutse waguwe abantu bajya bagerageza kwihuta".    

Kwimura ibikorwa byo gusana no kwagura umuhanda wa Kigali - Muhanga bije nyuma yuko Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri Mutarama uyu mwaka, yari yatangaje ko imirimo yo kwagura uyu muhanda izatangira mu Ugushyingo kw'uyu mwaka wa 2025.

Biteganyijwe ko uyu muhanda ugomba kwagurwa ukagira inzira 4 ku buryo hazashyirwaho n’igice cyahariwe amakamyo manini atwara imizigo kuko ateza umuvundo muri uwo muhanda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 20, 2025 - 09:17