Papa Francis yashobora kunga u Rwanda na DRC:Impuguke.

Mu mboni y’impuguke mu byapolitiki ziremeza ko Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Francis, basanga ashobora kunga ibihugu by’ibituranyi, U Rwanda na DRC. Ibi babitangaje mugihe Papa Francis aherutse gusura iki gihugu, mu cyumweru gishize.

kwamamaza

Ubwo Papa Francis yasuraga Repubulika iharanira Democratie ya Congo, ku ikubitiro Perezida Felix Antoine Tsekeskedi Chilombi yamubwiye ko ibihugu by’ibituranyi aribyo biteza umutekano muke mu gihugu cye, by’umwihariko mu Burasirazuba bwacyo, maze yikoma u Rwanda n’ubusanzwe batabanye neza.

Yagize ati: Mu myaka 10 ishije, twakunze guhura n’ibibazo byaterwaga n’imitwe y’iterabwoba ituruka mu bihugu duturanye. Ibyo bibazo bimaze imyaka irenga 30,byatumye igice kinini cy’igihugu cyacu kijya mu kaga k’ihohoterwa, kandi ni agace kabuze amahoro,kandi hari imitwe y’itwaje intwaro  n’imbaraga z’ibihugu bimwe by’ibinyamahanga byaje bikurikiye amabuye y’agaciro ari mu butaka bwacu,kandi bigirwamo uruhare rweruye n’umuturanyi wacu U Rwanda.”

Nubwo Perezida Felix Antoine Tsekeskedi wa RD Congo yavuze ibi, abasengura ibya Politiki bavuga ko nta kintu kidasanzwe Papa yabyumvisemo.

David Marshal; umusenguzi mu bya politiki, yagize ati: “Ubusanzwe na Papa cyangwa undi mutegetsi, mbere yo gusura igihugu aba yarabanje kugira amakuru akigiraho. Kandi urabizi nka Kiliziya Gatorika muri RD Congo ihafite ibirindiro bikomeye cyane kandi imeze nk’itavuga rumwe ku bijyanye n’ibyabaye muri  RD Congo ku matora. Papa afite amakuru yose yo muri RD Congo ahabwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

“rero ntabwo twavuga y’uko ibyo Tsekeskedi yaravuze aribwo bwa mbere Papa yarabyumvishe, ngo wenda agire amarangamutima yabigiraho. Aha ngaha, ashobora kumubwira kuriya asa n’umutuma kure, wenda agatuma aho yishyikira kugira ngo ubutumwa bugere hirya. Twe kumva ko Tsekeskedi, uburyo yabwiye Papa ngo abantu bumvemo u Rwanda….”

Gusa nanone wakwibaza niba Papa Francis wasuye RDC isanzwe idafitanye umubano mwiza n’U Rwanda, niba hari icyo yakora akunga ibi bihugu by’ibituranyi.

Dr. Ismael Buckanan; impuguke mubya politiki nawe agira ati: “nta kabuza mugihe ibihugu bishaka amahoro, ntabwo wavuga ko Papa atagira uruhare mu guhuza u Rwanda na DRC, ibyo nabyo byaba ari byiza bitewe nuko imboni yaba afite ku kibazo kiri muri Congo cyangwa ku kibazo kiri hagati y’U Rwanda na Congo.”

“ Rwose numva ko mubyo leta y’u Rwanda yagiye ishyira imbere ni ukuvuga amahoro, kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi. Rero kuba Papa yafata iya mbere mu guhuza ku buryo ibihugu biri muri Congo byarangira byaba byiza, ariko rero ntabwo ari uguhuza gusa ngo intambara ihagarare kuko hagomba no kwicara ku buryo ibibazo biri muri Congo bitongera kugaruka.” 

David Marsharl yongeraho ko yakunga ibi bihugu  binyuze mu mubano hagati ya Kiziliziya z’u Rwanda n’iza Congo, ati: “nka Congo ishobora kuvuga iti ‘reka…nadufashe kugira ngo twumvikane n’umuturanyi kuko n’ ibihugu byose biba bikeneye kubana, bikamara nk’imyaka …. Nko mu minsi iri imbere, wenda hari nk’ubuhuza buzabera mu bice tutakekaga.”

“ Bishobora no gutuma na za Kiliziya zitinyukana noneho ubuhuza bukaba bwaturuka no kuri za kiliziya yombi. Urabona Cardinal Kambana ashobora kuba yaragiye mu kwakira Papa! Mbere ya byose ni ibintu abantu baba bashobora gutekereza ko bishoboka rwose. Nk’ubu Cardinal Kambanda akazavayo hari icyo yongoreranye n’uriya mugenzi we ati’ dukore iki kugira ngo izi ntama tuyoboye zo mu bihugu byacu zijya hamwe?’ ndavuga abagatorika bo muri Condo nabo mu Rwanda.”

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Francis yageze muri RD Congo ku ya 31 Mutarama (01) 2023 ahava  ku ya 3 Gashyantare (02), aho yakomereje  uruzinduko rwe muri Soudani y’Epfo, na ho hakuze kuba ibibazo by’umutekano.

@ Theoneste Zigama/Isango Star-Kigali.

 Feb 7, 2023 - 12:42