Ibihano by’ibyaha bimwe bigiye kugabanyuka.

Mu gihe inteko nshingamategeko, umutwe w’abadepite bari gusuzuma uko umushinga w'itegeko rihindura itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda wahinduka, hari kurebwa uburyo ibihano binini kuri bimwe mu byaha bugabanuka. Minisiteri y’ubutabera ivuga ko mu gihe iri tegeko ryaba rihindutse, hari n’abari mu magororero bashobora kugerwaho naryo bakagabanyirizwa ibihano ku byo bakatiwe.

kwamamaza

Mu gihe byagaragaye ko hari icyuho mu itegeko  n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano, aho  hari ibihano biremereye bihabwa uwakoze icyaha cyoroheje cyangwa se ibyoroheje bitewe n’uburemere bw’icyaha yakoze, byatumye iri tegeko ryongera gusuzumwa kugira ngo rihindurwe.

Hon Depite UWAMBAJE Aimée Sandrine; umwe mu bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu, asaba ko iri tegeko mu gihe ryaba risohotse ryagera no ku bari mu magereza bakatiwe iri tegeko ritarahindurwa kandi barakoze ibyaha byoroheje bagahabwa ibihano biremereye .

Yagize ati: “Nibazaga nti ko politike ari nziza kandi izadufasha, harimo ibizagenda bishingirwaho n’abacamanza muri ya gahunda yo bimwe na bimwe mu bihano bitewe n’uburyo icyaha cyakozwemo, Nyakubahwa Minisitiri hazakorwa iki? Hari indi room ihari kubagiye bagaragarwaho n’ibyaha iri tegeko ritari ryaza? Mu rwego rwo gukemura ibibazo bimwe na bimwe igihugu gihura nacyo cy’abantu benshi muri za gereza kandi wasesengura mubyo bagiye bakora iri tegeko [turi kuvugurura] iyo riza kubaho mbere, hari kubaho buryo ki bakoroherezwa ibihano nubwo iri tegeko ryacu ridasubira inyuma bizagenda bite”

“ariko kuri bya byaha tubona, kuri bya bihano twagiye dutanga ku byaha bifite buryo ki byakozwemo kuko ntabwo umuntu yajya kuvuga ngo bakoze jenoside, bagize bate! Ariko kuri bya bindi….”

Amb. Solina Nyirahabimana; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, akaba anashinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, yasobanuye ko iri tegeko ritareba abari kuburana gusa, ahubwo n’abari mu magereza rizabageraho.

Ati: “abantu bose bategereje kuburana bazaburanishwa bakurikije iri tegeko. Ariko ikindi navuze, ni ukuvuga ngo hariho ingingo zorohereza abamaze kuburana bari mu magororero. Ubwo icyo gihe rero twageze muri bya bindi bya procedure penale, iri ngiri nirisohoka rizahita rikoreshwa, rishyirwe mu bikorwa, byubahirizwe mu ngingo zaryo zose zishyirwe mu bikorwa.”

“Noneho abamaze kuburana, ntabwo twagarukiye, ntabwo twagarukiye ku itegeko riteganya ibyaha n’ibihano gusa, itegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha naryo rifitemo ingingo abamaze gukatirwa bari mu magororero rishobora kubagabanyiriza igihe bashobora gusabira kuba babona irekurwa ry’agateganyo.”            

Kugeza ubu, mu  Rwanda hari amagororero 13 arimo abagororwa babarirwa mu bihumbi 89 621 barimo abahamwe n’ibyaha ndetse n’abo bitarahama.

Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Jul 17, 2023 - 10:32