
Ibigo by'ubucuruzi 15 byashinjwe kugira uruhare muri jenoside ishinjwa Israeli muri Gaza
Sep 18, 2025 - 13:36
Umuryango utegamiye kuri Leta, Amnesty International, washyize hanze raporo nshya ishinja ibigo by’ubucuruzi bitandukanye kugira uruhare mu byaha Israel ikora muri Gaza. Uyu muryango wasabye ibihugu n’ibigo guhagarika ibikorwa byose bigira uruhare, haba mu buryo butaziguye cyangwa butaziguye, mu bikorerwa Abanyapalestina ndetse no muri jenoside iri gukorerwa muri Gaza.
kwamamaza
Raporo igaragaza ko mu ntambara yo muri Gaza, Israel idafite ubufasha gusa biva mu bihugu bimwe, ahubwo inafashwa n’abashoramari n’ibigo bikomeye mu rwego rw’ubukungu. Muri byo harimo ibigo bikomeye by’Abanya-Israeli bikora intwaro, nka Elbit Systems na Israel Aerospace Industries, bifasha ingabo za Israel mu kubona ibikoresho n’intwaro bifite agaciro ka miliyari z’amadolari buri mwaka.
Amnesty kandi ishinja ibigo mpuzamahanga, nka Boeing y'abanyamerika, kubera indege n’intwaro zifashishwa n'Igisirikari cya Israeli ku gutera ibisasu bikoresha GPS byahitanye abaturage b’abasivili.
Aymeric Elluin, ushinzwe ubuvugizi muri Amnesty International, yagize ati:" Ibyo bisasu bifite uburyo bwa GPS byakoreshejwe mu bitero byahitanye abasivili batari intego za gisirikare.”
Urutonde rwashyizwe ahagaragara na Amnesty rugaragaza kandi uruhare rw’ikoranabuhanga mu byaha. Harimo Hikvision yo mu Bushinwa, iyoboye isi mu by’ikoranabuhanga ryo kumenya abantu mu maso, na Palantir yo muri Amerika, itanga serivisi z’ikoranabuhanga mu gisirikare no mu nzego z’iperereza za Israel.
Nanone, raporo ivuga ku bigo bifite ibikorwa bitari iby’a gisirikare, nka Hyundai yo mu Bushinwa, kuko imashini zayo zikoreshwa mu gusenya amazu y’Abanyapalestina muri Cisjordania, kimwe n'ikigo cyitwa CAF cyo muri Espagne, gikora ibikoresho by’imihanda ya gari ya moshi.
Aymeric Elluin yagize ati:" Ni ngombwa gusobanukirwa ko ibikorwa byo kwigarurira ubutaka, apartheid cyangwa ibyaha bya jenoside bihuzwa n’abafatanyabikorwa batandukanye ba Israeli mu rwego rw'ubukungu bafasha kugira ngo ibyo bikorwa bikomeze kubaho."
Uyu muryango uvuga ko ibi bigo by'ubucuruzi bigira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu kwangiza amahame mpuzamahanga y' uburenganzira bwa muntu.
Uyu muryango waburiye ibi bigo ko bishobora gukurikiranwa, bikagezwa imbere y'ubutabera, ntibibazwe gusa mu manza za gisivile, ahubwo bikanaryozwa mu rwego rw’ubutabera mpanabyaha, bitewe n’uruhare bifite mu byaha bikorwa na Israel.
Raporo ya Amnesty ije ikurikiye izakozwe n'indi miryango irenga 80, irimo Oxfam na Ligue des droits de l’homme, zasabye ibihugu n’ibigo by’ubucuruzi, cyane cyane ibyo i Burayi, guhagarika ubucuruzi bunyuranyije n'amategeko bukorerwa mu butaka bw’Abanyapalestina bwigaruriwe na Israeli.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


