“Ntakigaragaza ko inkunga y’Amerika inyerezwa na Kiev” (Pentagone)

Umuyobozi wo mu nzego nkuru za Pentagone yatangaje ko nta bimenyetso bigaragaza ko igice cy’imfashanyo ya gisilikari ibarirwa muri za miliyari mirongo yatanzwe na leta zunze ubumwe z’Amerika yaba yaranyerejwe na Ukraine. Iyi mfashanyo mu ihabwa iki gihugu kugira ngo gihangane n’igitero cy’Uburusiya.

kwamamaza

Ku wa kabiri, Abagize komite ishinzwe intwaro mu nteko ishingamategeko y’Amerika, bahase ibibazo Colin Kahl; umunyamabanga wungirije muri minisiteri y’ingabo, hamwe n’abandi bayobozi babiri mu gihe cy’amasaha hafi abiri n’igice.

Kahl yabwiye abadepite ko:“Nta kimenyetso cyerekana ko Abanya-Ukraine banyereje imfashanyo bakayijyana ku isoko[marché noir/Black Market].”

Kahl ufatwa nka numero 3 muri Pentagone, yongeyeho ko “ ntabwo bitangaje, ukurikije ubukana bw’imirwano no kuba bakoresha neza ibyo tubaha ndetse n’ibyo abafatanyabikorwa bacu batanga kugira ngo bigerweho neza.”

“dutekereze ko niba igice icyari cyo cyose  muri ubwo buryo [igisilikari] rwibwe , ni Uburusiya bufatira ibyo bintu ku rugamba.”

Robert Storch; Umugenzuzi mukuru wa Minisiteri y’ingabo, yabwiye abadepite bagize iyi komisiyo ko muri ako karere hari umubare w’ingenzi w’abantu bakurikirana ibyoherezwa muri Ukraine ndetse n’amahugurwa, kandi ko ayo makuru yakuwe ku basirikare b’abanyamerika bari kuri ambasade i Kiev.

Storch yagize ati: “Ntabwo twagaragaje ko hariho ibibazo nk'ibi" byo kunyereza intwaro zikomeye nka misile Stinger.”

Kuva rishyaka ry’aba-republican ryigarurira inteko ishinga amategeko ya Kongere y’Amerika, bagerageje gukurikiranira hafi imfashanyo z’Amerika kuri kiev.

Kuva Intambara itangiye muri Ukraine,leta ya Washington yashoboye gukora byihuse ihuriro mpuzamahanga.

Imfashanyo ihabwa leta ya Kiev yahurije hamwe ibihugu bigera kuri 50 biyobowe n’Amerika, byateranye bwa mbere mu mpera za Mata (04) umwaka ushize i Ramstein, mu Budage.

Kuva Uburusiya bwagaba igitero muri Ukraine, inkunga ya gisirikare wahawe Ukraine imaze kurenga  miliyari 50 z'amadolari, nimugihe kimwe cya kabiri cyayo  cyatanzwe na Washington, nkuko bitangazwa na  Pentagone.

Gusa Mike Rogers, perezida wa komite ishinzwe ibikorwa by’intwaro mu nteko ishinga amategeko y’Amerika, akaba Umudepite uhagarariye ishyaka ry’aba- Repubulican,, yavuze ko amafaranga yose yatanzwe mu nkunga igenerwa imfashanyo muri Ukraine ndetse n’abafatanyabikorwa ba NATO arenga miliyari 100 z'amadolari y’Amerika, ibi bikaba byaravuye mu igenzurwa ryakozwe ritagizwemo uruhare n’iyi  komisiyo cyangwa Kongere  y’Amerika.

 Mar 1, 2023 - 15:42