Sudan y'Epfo: Babiri bari bakurikiranyweho gukwiragiza video ya Perezida yisobyeho barekuwe.

Abanyamakuru babiri muri bane bari barapfunzwe muri Mutarama (01) uyu mwaka bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Perezida wa Soudan y’Epfo yatohesheje ipantalo ubwo yari mu birori barekuwe.

kwamamaza

Ihuriro ry’abanyamakuru bo mur’iki gihugu (UJOSS) batangaje ko bakiriye neza irekurwa ry’aba banyamakuru babiri‘Victor Ladu na Mustapha Osman.

Nubwo aba barekuwe ariko, hari abandi banyamakuru babiri bagifunzwe. Mu itangazo ry’iri huriro, UJOSS, ryagize riti: “Duhamagariye leta kurekura Garang John na Jacob Benjamin cyangwa niba bafite ibyo bashinjwa, bagomba kugezwa imbere y'ubutabera.”

Mu kwezi k’Ukuboza (12) gushize, nibwo  video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Perezida Kiir ari kwisobaho igihe haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu mu birori yari yitabiriye.

Nyuma, abanyamakuru 6 bakorera radio y’igihugu bahise batabwa muri yombi, icyakora babiri nibo basigaye muri gereza.

Uku gufungwa kwamaganywe n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu, harimo n’irishinzwe kurinda abanyamakuru ryitwa The Committee to Protect Journalists (CPJ).

Icyo gihe, uhagarariye CPJ mu karere ko musi y'ubutayu bwa Sahara, Muthoki Mumo yagize ati: “Iryo fungwa rihuye neza n'imyitwarire y'abashinzwe umutekano yo gushaka kujya bahagarika abantu hadakurikijwe amategeko, igihe cyose hari umutegetsi avuze ko ibyamuvuzweho bitajyanye n'inyungu ze.”

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye kenshi ubutegetsi bwa Sudan y’Epfo kureka gutoteza no gushyira iterabwoba ku banyamakuru.

Perezida Salva Kiir yabaye umukuru w’igihugu wa mbere wa Sudan y’Epfo muri 2011, ubwo iki gihugu gito muri Africa [kimaze igihe gito kibayeho] cyari kivutse. Gusa kuva icyo gihe cyagiye guhura n’ibibazo byinshi birimo intambara zikomeye, imyigaragambyo, intambara za politike, Ibiza ndetse n’inzara.

 Mar 15, 2023 - 16:57