Ibiganiro biganisha ku kuzahura umubano w'u Rwanda n'u Burundi byakiranywe yombi n'abaturage

Mu gihe havugwa ibiganiro byo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi, abaturage b’ibi bihugu byombi barasaba ko byakwihutishwa bakongera kugira ubuhahirane n’imigenderanire.

kwamamaza

Mu ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ubwo yegeraga abaturage b’umujyi wa Kigali ku cyumweru, yagarutse ku mibanire y’u Rwanda, Uburundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yemeza ko ari umubano utameze neza, gusa na none ko harimo igihugu kimwe bari mu nzira y’ibiganiro ndetse ko biganisha aheza.

Ati "barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu byombi bindi ndetse ngo nabyo birwanye u Rwanda ariko ibyo biragenda bijya iruhande bisobanuka, sinshaka kubitindaho turagenda dushaka kubana neza na bamwe muri abo babiri mvuze".     

Ibi byabaye nk’ibikurura intekerezo za benshi, maze bashingiye ku biheruka gutangazwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, wavuze ko hari ibiganiro biganisha ku kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi, bemeza ko iki ari nacyo gihugu Perezida Kagame yagarukagaho.

Ibi byatumye bamwe mu Barundi n’Abanyarwanda basaba ko ibi byikihutishwa bakongera kugenderanirana.

Umurundi uba mu Rwanda ati "ni icyufuzo twakiriye neza cyane, twumvise ko ibiganiro birimo biraba, bibaye bikunze byaba ari byiza cyane". 

Undi munyarwanda nawe ati "tubanye neza ni inyungu, hagati y'u Rwanda n'u Burindi habayeho ubahahirane byaba ari byiza".  

Aya makuru yageze kandi i Burundi, abaho bavuga ko kongera kubana neza n’u Rwanda byasubiza iterambere ryabo mu buryo.

Kaneza Kersy yabwiye Isango Star ati "hano mu burundi iyo ngingo yabaye nziza cyane kubera ko birafasha abanyagihugu, ubucuruzi buragenda neza, hari abantu benshi bari bahagaritse gukora kubera umupaka wari ufunze, bizaba ari byiza cyane twebwe Abarundi turabyishimiye kandi turanabyifuza".     

Ibi biganiro biramutse bigenze neza byashyira akadomo ku mubano mubi hagati y’u Burundi n'u Rwanda wari umaze imyaka utari mwiza, ukanarushaho kuzamba ubwo u Burundi bwoherezaga ingabo zabwo ku butumire bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gufatanya n'ingabo za FARDC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 18, 2025 - 09:42