
Ibiciro bihanitse by'ibikoresho by'isuku mu gihe cy'imihango bituma bakoresha ibyatera uburwayi
Aug 16, 2024 - 09:11
Nubwo ibikoresho by’isuku bikenerwa n’abagore n’abakobwa mu gihe cy’ukwezi kwabo byasonewe umusoro ku nyongeragaciro kugirango bihendukire ababikenera, hari abakigaragaza ko bigikomeje kubahenda, bigatuma bakoresha ibindi bishobora kuba byabatera n’uburwayi.
kwamamaza
Muri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho imisoro nyongeragaciro TVA ku bikoresho by’isuku bikenerwa n’abagore n’abakobwa mu gihe cy’imihango, benshi bazi nka cotex, hagamijwe korohereza abari n’abategarugori koroherwa no kubibona ndetse bikanabahendukira.
Nyamara kugeza ubu, bamwe mu bari bishimiye uyu mwanzuro, baravuga ko ntacyo wabafashije kuko bagihura n’imbogamizi z’ibiciro bigihanitse ugereranyije n’amikoro ya benshi. Ibi ngo bituma hari abirwanaho mu buryo budakwiye.
Umwe ati "ibiciro birazamutse kandi bitagakwiye kuzamuka, hari igihe umuntu ayikenera yajya kuyigura ku mafaranga yari azi agasanga yazamutse, bitewe n'ubushobozi afite ashobora kutayigondera cya kibazo akaguma guhangana nacyo kandi cyagakwiye gukemuka".
Undi ati "hari ukuntu umuntu aba nta mafaranga afite akareba ukuntu yiyeranja cyangwa ukareba nk'inshuti yawe ukayiguza amafaranga wazayabona ukamwishyura, zirahenda ariko nyine hari ukuntu umuntu iyo ayabonye nubundi uremera ukazigura ntabwo wabireka".
Umuryango Nyarwanda utari uwa leta wita ku mibereho y’abaturage CSDI uravuga ibi bibangamiye ubureganzira bwa muntu.
Leo Pierre Rusanganwa Perezida w’uyu muryango arasaba inzego bireba zose guhaguruka bagashaka igisubizo.
Ati "bibangamiye uburenganzira bwa muntu iyo ubona cotex isoreshwa, natabona cotex nziza ku mafaranga make azakoresha ibindi bintu kandi bishobora kumutera indwara, abo bireba bahuriye muri izi gahunda zirebana n'umwana w'umukobwa bakwiye guhaguruka kugirango umukobwa wacu cyangwa se umunyarwandakazi akoreshe cotex afitiye ubushobozi kandi nziza".
Ubushakashatsi bwa banki y’isi bwagaragaje ko mu mwaka 2018 abagore n’abakobwa babarirwa muri miliyoni 500 ku isi batabashaga kubona ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango. Muri aba miliyoni 250 bakaba bari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rubarizwamo kugeza ubu.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


