Ibibazo by'umutekano mu karere, Minaloc yasabwe gusobanura uruhuri rw'ibibazo bigaragara mu nzego z'ibanze: Amwe mu makuru yaranzwe umwaka muri politike n'ububanyi n'amahanga

Mu mwaka w’2024, Isango Star yabagejejeho amakuru atandukanye ya politiki, ububanyi n’amahanga. Muri iyi nk’uru tugiye kugaruka kuri amwe muri yo, cyane agaruka ku mibanire y’u Rwanda n’y’ibihugu byo mu karere ruherereyemo ariko k’ibiyaga bigari. Turagaruka kandi no ku byakozwe kugirango umubano w’u Rwanda n’ib’ibihugu by’amahanga ukomeze wogere ndetse n’andi.

kwamamaza

Mu mwaka ushize,  igihugu cy’u Rwanda cyagerageje kwagura imibanire yacyo n’ibihugu bitandukanye y’aba iby’afurika n’ibyo hanze yayo, ibyo akenshi byagiye bihamywa ndetse bishyirwa mu ngiro binyuze mu masezerano y’ubufatanye n’ay’imikoranire mu nzego zitandukanye akenshi yemejwe binyuze mu nteko ishinga amategeko, minisiteri y’ububanyi n’amahanga, n’izindi nzego iza Leta n’iz’abikorera, imiryango itari iya leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Amwe muri ayo ni ay’u Rwanda na Republika ya Guinea, aho bashyize umukono ku masezerano atandukanye y’ubufatanye mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Ayo ni amasezerano agera kuri 12 yasinyiwe i kigali ashyirwaho umukono n’abaminisitiri y’ububayi n’amahanga b’ibihugu byombi azibanda ku bubanyi n’amahanga, umutekano, ubuzima, umuco,urubyiruko,uburezi,sport n’ibindi biteza imbere umubano w’ibihugu byombi; nk’uko Ambasaderi Olivier Nduhungirehe; minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’utwererane abigarukaho.

Icyo gihe yagize ati: “Aya masezerano agaragaza ubushake buhuriyeho bwo gushyira mu bikorwa intego z’abakuru b’ibihugu byombi. Kandi azaba umusingi w’ibiganiro byinshi ku ngingo z’inyungu dusangiye.”

“ndashaka kongera gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje kuzamura umubano warwo na Guinea. Ubufatanye bwacu bushingiye ku kwizerana. Ni ubufatanye buzatuma tugera ku ntego zacu z’iterambere ndetse tunateze imbere amahoro n’umutekano mu karere kacu.”

Muri uyu mwaka kandi, inteko nshingamategeko z’ibihugu bitandukanye zagiye zisura u Rwanda, aho hari nk’ibiganiro byahuje inteko ishingamategeko y’u Rwanda n’iya Algeria

Icyo gihe, Hon. Mukabalisa Donatille, wari perezidante w’inteko ishingamategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, yavuze ko ibiganiro byari ibyo gushimangira umubano bigaragazwa ko uhagaze neza, ndetse hari imikoranire yihariye ku nteko zishinga amategeko yategurwaga.

Mu mwaka w’2024 kandi, ku mibanire y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, imibanire yakomeje kurangwamo agatotsi cyane cyane ku bihugu bibiri birimo icy’iburengerazuba ndetse no mu majyepfo.

Imibanire y’ibi bihugu yakomeje kutavugwaho rumwe n’ibihugu yaba iby’Afurika kugeza n’aho hitabajwe ibihugu by’ibihangange nk’Amerika ariko bikarushaho kuzamba kuko nta ngingo yumvikanwaho ku mpande zombie.

Intandaro  yakomeje kuba intambara ikomeje guhitana umubare utari muke mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, aho RD Congo ishinja u Rwanda  gutera inkunga umutwe wa M23 ihanganganye nawo ugaragaza ko urwanira uburenganzira bwawo.

Ibi bikiyongeraho kuba igihugu cy’Uburundi nacyo iyo gitewe n’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara gishinja u Rwanda kuba inyuma y’ibyo bikorwa ndetse bukaba bwaranafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda.

Ibyo birego ariko u Rwanda ntirwahwemye kubitera utwatsi rwivuye inyuma, ruvuga ko ari ibinyoma bidafite aho bishingiye.

Uku kurebana ay’ingwe ntibyakomeje kurebererwa n’amahanga kuko byagiye bikora uko bishoboye kugirango habeho ibiganiro by’amahoro; nk’aho uwari ambasaderi wa leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, yavuze ko bazakomeza ibiganiro ku mpande z’u Rwanda na RD Congo mu rwego rwo gushakira amahoro akarere ibi bihugu byombi biherereyemo.

Ibi yabitangaje ubwo yaramaze kuganira n’abakuriye imitwe yombi mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda.

Yagize ati: “ mu by’ukuri nagize amahirqwe yo kwigira byinshi ku nteko ishingamategeko y’u Rwanda bigamije gushyimangira ubufatanye hagati y’inteko yacu n’iy’u Rwanda…. Naho ku birebana n’umutekano mu Karere, murabizi ko Amerika ibikora mu nzira ya dipolomasi. Rero niyo nzira ikomeje hamwe n’inshuti zacu z’u Rwanda n’iza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Ibi biganiro byaje bikurikira ibindi  byabaye hagati ya leta z’ubumwe z’Amerika n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aho Dr François Xavier Kalinda ; perezida wa sena y'u Rwanda yacyuye igihe, yavugaga ko uretse ibiganiro by’ubufatanye mu nzego zitandukanye ko banaganiriye ku kubaka ubufatanye hagati ya za senat zombi ndetse n'uruhare rwa Amerika mu gushakira amahoro akarere u Rwanda ruherereyemo.

Nubwo byagendaga gutyo amahanga yakomeje gushyiramo imbaraga kugirango imibanire y’ibihugu by’u Rwanda na RD Congo umere neza ariko byakomeje kuba iyanga kuko hanashyizweho umuhuza w’ibi bihugu mu biganiro byari bihagarariwe na Perezida wa Angola, Lolenzo ariko bikaba iby’ubusa.

Icyakora mbere y’uko umwaka urangira, mu kwezi k’Ukuboza (12), hari hategenyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bahura bakagira amasezerano bemeranyaho bakanayasinya ariko byarangiye ntayasinywe kubera kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe, bigatuma n’abakuru b’ibihugu  badahuye. Kugeza n’ubu umwaka ukaba ari uko warangiye.

Ku rundi ruhande ariko, komisiyo idasanzwe yagejeje ku nteko rusange y’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, raporo ku bushakashatsi  ku ruhare rw’amateka y’ubukoloni ku bibazo biri mu karere. By’umwihariko, ibibazo biri mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokarasi ya Congo bikagira n’ingaruka ku mibanire y’iki gihugu n’u Rwanda.

Nyuma y’ubushakashatsi, komisiyo idasanzwe yasabye inzego zitandukanye zirimo n’umuryango w’abibumbye guhagurukira gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, birimo no kurandura imitwe yitwaje intwaro n’imitwe y’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Perezida wa komisiyo yagize ati: “ 1995 twemeje ko abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ari abanyamahanga banahabwa igihe ntarengwa cyo kuba bavuye mu gihugu. Icyo gihe, abanyamurenge n’abatutsi bahuye n’ibibazo. Habayeho ibikorewa byinshi bigamije gukemura amakimbirane hagati ya guverinoma ya Congo na M23 no kugabanya umwuka mubi hagati y’u Rwanda. Ni muri urwo rwego hanashyizweho ubuhuza bwo mu karere kugira ngo haboneke igisubizo cya politike. Ariko ibyo byose byarananiranye kubera ko  Congo itagaragaje ubushake bwo kubahiriza ibyo yiyemeje haba kuri M23 cyangwa ku Rwanda.”

Andi makuru yagarutsweho mu mwaka w’2024, ubwo yatangizaga inama y’igihugu y’umushyikirano ya 19, perezida wa repubulika y’u Rwanda yasabye abayobozi gufata umwanya wo kwisuzuma bareba ibyagezweho u myaka yabanje aho gukomeza gufata ingamba rimwe na rimwe zidashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “ abakozi bakorera abanyarwanda mu nzego zose, ntabwo twakora dusubira mu makosa buri munsi…umuntu mwavuganye ejo tukabona ko hari ibyo tutujuje twagombaga gukora nuko twakongera guhura hakaba hari ikindi…bikaba ari ibyo, akaba ari iyo mikorere. Ntabwo aribyo, ntabwo ariko byakabaye bimeze.”

Muri iyi nama hagaragarijwe ibimaze kugerwaho muri gahunda ya NST1 iri kumara imyaka 7, yari igamije kwihutisha iterambere, aho ministiri w’intebe yagaragaje ko ibitarashyirwa mu bikorwa ari bike ndetse ko hakiri icyizere.

Hanagarutswe kandi ku ruhare rw'urubyiruko mu kubakira igihugu ahazaza heza. Bamwe mu bitabiriye iyi nama basabye umukuru w'igihugu gushaka ibisubizo bya bimwe mu bibazo bikibugarije.

Abasubiza, perezida w'u Rwanda Paul Kagame yijeje urubyiruko ko leta izakomeza kubaba hafi.

Yagize ati: “ ahubwo icyo narikwiye kuba mvuga ni ukubaza ibyo twaganiriye aha ngaha muri iyi minsi, ibyo twasanze bitameze neza, ibyiza se twashimye, ubu tuvuye aha tuhavanye iki kugira ngo dutere intambwe turusheho gukora neza… bikosorwe vuba na bwangu. Ibyo twasanze bitameze neza, BDF n’abazishyinzwe, minisiteri ibishinzwe ibikurikirane irebe ukuntu ibikosorwa byakosorwa cyangwa ibitakorwaga bikihutishwa nabyo.”

MINALOC yasabwe ibisobanuro ku ruhuri rw’ibibazo biri mu nzego zibanze

Inteko ishingamategeko y'u Rwanda, abadepite basabye minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu gusobanura impamvu mu nzego z'ibanze hakomeje kugaruka uruhuri rw'ibibazo bibangamiye imitangire ya serivice zigenewe abaturage.

Icyo gihe, umwe mu badepite yavuze ko “ yaba ari exectif cyangwa CEDO usanga bose bagiye nta mukozi uri ku Kagali. N’umuturage uhari akaba nta makuru afite yahoo baganye. Nagiraga ngo mbaze niba mufite uko mukurikirana abayobozi bo mu nzego zibanze, imikorere yabo..niba baba bagiye mu kazi cyangwa ari ibindi byabo baba bagiyemo.”

Undi yagize ati: “ ariko se izo serivise batangira mu mirenge bazihabwa uko bikwiye?! Ninacyo abaturage bakunda kwinubira cyane. iyo agiye akamara icyumweru, iyo serivise atayihawe, ( ibyumweru) bibiri bitatu aba atekereza ko asabwa ruswa. Ndumva kuri ibyo bintu, Nyakubahwa minisitiri yatubwira icyakorwa kugira ngo umuturage ahabwe serivise neza.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko hazakomeza gutezwa imbere imitangire ya serivise yishimirwa n’abaturage. Ati: “ binyuze muri gahunda ya byikorere, kongerera ubushobozi n’ubumenyi abakozi bo mu nzego zegereye abaturage ndetse n’abaturage mubyo bakora kugira ngo ufite icyo akora cyose agikore kinyamwuga. Turakomeza kumenyeshakisha ibitabo bikubiyemo serivise zitangwa mu nzego z’ubuyobozi, ndetse no gukomeza kubaka umuco wo kutihanganira abatanga serivise mbi ku baturage.”

Zimwe muri serivise zatunzwe agatoki zigaragazwa nk’izo abaturage batishimira harimo izijyanye n’ubutaka, ubuhinzi, abashinzwe ubworozi, kubura abayobozi mu nzego z’Umudugudu, Akagali n’Umurenge igihe babakeneyeho serivise ndetse n’izindi kandi baragiriyeho gukemura ibibazo bya rubanda.

Hashyizwe mu myanya abayobozi bashya

Umwaka w’2024 waranzwe n’impinduka muri gouverinoma n’abayigize, ndetse ni nawo watangiyemo mandat nshya izarangira mu myaka itanu iri imbere.

Bamwe mu bayobozi bagiye basezererwa, abandi bagahabwa imyanya mishya, cyane ko ari nako bagendaga barahirira kwinjira muri iyo myanya. Perezida wa repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabasabye gukora neza inshingano baba bahawe, gufatanya n’abandi hamwe no kujya inama muri byose.

Ku rundi ruhande, nyuma y’iseswa ry’umutwe w’abadepite mandat y’abasenateri nayo yararangiye hanyuma hatorwa abashya.

Ubwo umukuru w’igihugu yakiraga indahiro z’abasenateri 26 barahiriye inshingano zabo mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yabwiye aba ko inshingano zibategereje ari nyinshi kandi ziremereye, ariko abizeza ubufatanye bwa guverinoma kandi ko hamwe n’ubwo bufatanye byose bishoboka mu ntumbero yo gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye abaturage nta n’umwe usigaye inyuma.

Yagize ati: “ nubwo byumvikana, inshingano mufite igikuru ni ukurengera inyungu z’abanyarwanda bose, nta kurobanura. Iyi nshingano igaragara cyangwa yumvikana nkaho yoroshye ariko mu by’ukuri, iyo bigeze mu bikorwa niho bigaragarira ko bitoroshye. Muri izo nshingano habamo gufata ibyemezo. Muba mugomba gufata ibyemezo bizima kuko bishoboka. Umuyobozi utagira aho afata ibyemezo aba yujuje bikeya mu nshingano aba afite.”

Muri uyu mwaka kandi, mu Rwanda habaye amatora ya perezida wa repubulika yabaye mu kwezi kwa 7 yahujwe n’ay’abadepite ndetse nyuma hakurikiraho ay’abasenateri.

Amatora  ku mwanya w’umukuru w’igihugu yatsinzwe na Paul Kagame, aho twinjiye muri uyu mwaka mushya turi muri manda nshya y’imyaka 5.

Mu matora y’abagize inteko ishinganategeko, umutwe w’abadepite, FPR inkotanyi n’imitwe ya politiki bafatanyije bagize ubwiganze mu gutsindira kujya mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC, yagaragaje ko guhuza amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite byatanze umusaruro binyuze mu kugabanya ikiguzi amatora yatwaraga akozwe atandukanyijwe ndetse no koroshya imirimo by’umwihariko ku ndorerezi.

Naho mu birori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rubohowe, perezida Paul Kagame, akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, yabwiye abitabiriye by'umwihariko abanyamahanga ko ari urugendo rwavunnye u rwanda, ndetse ko nta kizarusubiza aho rwavuye.

Yavuze ko u Rwanda rudateza ibibazo ahubwo rwirwanaho kandi ruzakomeza ibikorwa byo gutabara aho rukenewe hose.

Yagize ati: “Ubusanzwe, u Rwanda ntirwigeze ruba intandaro y’ibibazo ahubwo rwubatse ubwirinzi mu mutekano. Rusubiza gusa iyo rushotowe. Dushyira imbere ubufatanye n’imikoranire. U Rwanda rushaka amahoro ubwarwo n’aya abaturanyi mu karere. Tuzi agaciro k’amahoro nk’abandi bose ndetse dushobora no kuba tubibarusha. Aho tuzakenerwa mu kurengera ikiremwamuntu, u Rwanda ntiruzahabura.”

“ariko igisubizo rukumbi kiboneye ku bibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu ni ugukemura umuzi wabyo mu buryo bwa politike. Iyo tutaza guhindura imikorere hano mu Rwanda, ndahamya ko igihugu cycu kiba kikiri mu maboko y’ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro bwari bwarasenyutse ndetse butari bwihagije.”

 ndi makuru yagarutsweho muri uyu mwaka ushize, perezida wa Repuburika y’u Rwanda yihanangirije abakomeje kubuza ubuzima ababuze bakabura n’uburenganzira kuva kera. Yavuze ko   amategeko n’ubutabera bigomba kubahirizwa bigahagarikwa kugira ngo ikibazo cy’ impfu ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu gishyirweho akadomo.

Ibi yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro ya perezida w’urukiko rw’ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, hamwe n’iya visi perezida w’urukiko rw’ikirenga, Hitiyaremye Alphonse.

Umukuru w’igihugu yanagaragaje ko u rwanda rwanyuze mu bihe bibi kubera kubura ubutabera bishingiye kuri politiki mbi yari mu gihugu, bituma abanyarwanda babana mu mwuka mubi, bigera n’aho bicana. Yavuze ko abanyarwanda bazi aho bava badakwiye kuhasubira no kwemerera uwabiba ibibasubizayo.

@ Berwa Gakuba Prudence.

 Jan 2, 2025 - 14:52