Ni ngombwa ko buri gihugu cyose cyumva ko gifite inshingano yo gukumira Jenoside - Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana

Kuri uyu wa mbere i Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku gukumira Jenoside. Muri iyi nama, Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), yikije ku kuba ibihugu byose bisabwa kugira inshingano no kugaragaza uruhare mu gukumira Jenoside.

kwamamaza

Ubaze umwaka ku wundi, kuva mu 1948 hasinywe amasezerano mpuzamahanga yo gukumira Jenoside kugeza magingo aya, hashize imyaka 76 isi ivuze ijambo “never again” risobanuye ngo “ntibizongere ukundi”, nyamara kugeza ubu hari ahakigaragara ibikorwa byibasira bamwe mu bantu biganisha kuri Jenoside.

Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri muri minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), aheraho avuga ko ibihugu bifite inshingano zo kuyikumira.

Ati "ni ngombwa ko buri gihugu cyose cyumva ko gifite inshingano yo gukumira Jenoside nicyo gikomeye cyane, gukumira bisaba kureba ahari ibimenyetso byose byerekana ko Jenoside ishobora kuba nkiyo hari imvugo inyandiko, politike, poropagande ihamagarira kwikoma igice kimwe cy'abene gihugu, ni ngombwa ko buri gihugu cyose cyasinye amasezerano n'umuryango w'abibumbye yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside cyumva ko gifite ishingano yo guhagarika ibikorwa nkibyo kugirango turengere abicwa".           

Yabigarutseho mu nama mpuzamahanga yiga ku kurwanya no gukumira Jenoside. Muri iyi nama mpuzamahanga hanafunguwemo ikigo nyafurika cy’ubushakashatsi ku gukumira Jenoside, ikigo Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene asobanura imikorere yacyo n'akamaro bizagira.

Ati "ubu dufatanyije n'umuryango wa Afurika yunze ubumwe hagiye gutangizwa mu Rwanda ikigo kigamije gukumira Jenoside aho ishobora kuba ku isi hose, ni ikigo kizakora ubushakashatsi, ni ikigo kizajya gitanga amahugurwa mu byiciro byose, amahugurwa kuba diporomate, amahugurwa ku bashakashatsi, icyo kigo kikazaba kigizwe n'abanyafurika ariko n'abandi banyamahanga, mu mirimo gikora nacyo harimo no guhanga nicyo kibazo kibazo cya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo".             

Dr. Ismael Buchanan, umusesenguzi mu bya politiki akaba n’umwarimu muri kaminuza avuga ko iki kigo gifite akamaro.

Ati "u Rwanda ruri kwiga uburyo habaho isomo ryo kuvuga ngo ni gute iyo Jenoside twayikumira itaraba tubinyujije mu burezi, tubinyujije muri ibi biganiro kuko bigaragara ko umuryango w'abibumbye muri iyo myaka 76 tuvuga byarayinaniye ariko biragaragara ko iyo Jenoside tuvuga never again itari gukora, hakorwe iki rero? hakorwe izindi nzira zifatika cyane cyane higishwa abayobozi mu guhindura, niyo mpamvu kiriya kigo cyashyizweho kigiye kujya gikora mu gufasha abantu kumva neza uburyo kurwanya Jenoside itaraba no kuyikumira ko bishoboka".     

Iyi nama mpuzamahanga yahuje abarenga 150 barimo abashakashatsi, abarimu n’abanyeshuri muri kaminuza barebera hamwe uko Jenoside yakumirwa, kugirango uburengenzira bwa muntu bwubahirizwe.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Dec 10, 2024 - 10:45