Huye: kutumvwa n'ubuyobozi ku ihohoterwa bakorerwa n'abagore babo bituma abagabo bata ingo

Bamwe mu bagabo barasaba kurenganurwa, nyuma y'aho hari abagore babatoteza bikanabaviramo kwahukana. Ni mu gihe ubuyobozi buvuga ko abagore n'abakobwa bakwiye kureka ubusinzi nka kimwe mu biri gutera iki kibazo.

kwamamaza

Umugabo utuye mu Murenge wa Mbazi wo muri aka Karere, agaragaza ko we na bamwe mu bagabo basigaye batotezwa n'abagore babo. Avuga ko byabaviriyemo kwahukana n'iterambere ry'urugo rikahazaharira.

Yagize ati:"kuko akenshi umubyeyi w'umugore aba ariwe uri kumwe n'abana, yakagombye kubaha uburere, ikinyabupfura. Noneho akabwira abana ngo ngicyo cya So! Uhh! Umwana azakura yumva ko witwa 'ngicyo', ntabwo azavuga ngo uri Se. Avuga ngo cya gisaza, cyangwa ka kabago! Nta jambo rwose...umva re!"

Ibi kandi byemezwa n'abagore. Bavuga ko abo bigaragaraho baba barabitangiye kuba mu tubari bakiri abakobwa, bakabikomereza mu ngo zabo bamaze gushyingirwa.

Umwe ati:"noneho bamara gusinda ugasanga bagiranye amakimbirane n'umugabo. Abagore, iyo twe tugiye kurega mu buyobozi batwumva vuba. Noneho umugabo we yajya kurega, ntabwo bamwumva vuba. Umugabo yabona buri gihe ahora ajya kurega ntibamwumve bikarangira ahisemo kwigendera, akahukana.:

Yongeraho ko " uje mu Mudugudu twakwereka tuti ' dore uru rugo kubera amakimbirane, umugabo yarigendeye.' Cyangwa se akajya agenda guhaha, bikitwa ko yagiye guhaha kandi ari uburyo bwo kugira ngo above amahoro. Bakiri urubyiruko baba banitqwara nabi n'ubundi, baba mu kabari. Agatha mu rugo agakubita iwabo kubera isindwe kandi ari urubyiruko. Ashatse umugabo nyine ntabwo amurebera izuba."

KANKESHA Annonciata; Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, avuga ko abagore n'abakobwa bakwiye kureka ubusinzi nka kimwe mu biri gutera ikibazo, shubeo bakihesha agaciro.

Ati:"uburinganire n'ubwuzuzanye bigomba kumvikana neza kuko ntabwo ari ukwigaranzura, ahubwo ni ugufatanya hagati y'umugabo n'umugore, hagati y'umwana w'umukobwa n'uw'umuhungu bagafatanya. Ni byiza rero tuva mu tubari, kuba mu tubari ku bakobwa, ku bagore ntabwo bikwiye. Nuwananiwe kureba inzoga nature icupa rimwe arinywere mu rugo, yiheshe agaciro atiyandagaje."

Hifuzwa ko no mu nteko z'abaturage hajya hatambutswamo izi nyigisho, byaba na ngombwa bene aba bagore batoteza abagabo babo bakanengerwa mu ruhame.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Apr 1, 2025 - 10:11