Huye: Kutagira ubwanikiro buhagije bituma bagwa mu gihombo

Abahinzi b’umuceri mu karere ka Huye baravuga ko bitewe n’ikibazo cy’ubwanikiro budahagije, kwita ku buziranenge bw’umuceri bahinga bibateza igihombo bagasaba ko bakubakirwa ubwanikiro bubafasha gufata neza umusaruro wabo.

kwamamaza

Joseph Kagabo, umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Huye, avuga uko bakurikirana uko ubuziranenge bw’umuceri bwubahirizwa by’umwihariko ugaburirwa abanyeshuri.

Ati "umuceri ukwiye kuba wahinzwe neza wakurikiranwe, dufite abagoronome, dufite abajyanama mu by'ubuhinzi noneho ugasarurwa neza, tukagira ubuhunikiro bwiza hanyuma ukagera ku kuwutegurira abana umeze neza, nicyo cyatumye dufite ama komite ashinzwe iby'ubuhinzi".  

Nubwo ibi byose bikorwa ariko abahinzi b’umuceri muri aka karere ka Huye bavuga ko bagwa mu gihombo bitewe no gusigasira ubuziranenge kuko basarura mu bice bice bitewe no kutagira ubwanikiro bihagije, abaganiriye na Isango Star ni abawuhinga mu gishanga cya Rwasave mu karere ka Huye.

Umwe ati "imbogamizi zigihari nuko usanga ibibuga bitunganyije bikiri bikeya kuko kugirango ikibuga kibe gitunganyije neza nuko kigomba kuba gipavomye, ibibuga biracyari bike kuko bigomba kuba byubakiye, dusarura mucye mucye kugirango tubanze tuwanike dukurikije ubuziranenge tuzasarure undi ariko na wawundi twamaze kuwanika, tubaye dufite ahantu hanini hantunganyije neza twasarurira rimwe ariko tubikora gake gake kubera ko ntaho dufite hahagije hatunganyijwe kuburyo hubahiriza ubuziranenge".         

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB gikorera aba bahinzi ubuvugizi ngo babashe kubona ubwanikiro kuko kumutsa umuceri neza biri mu by’ibanze biwuha ubuziranenge.

Hakizimana Bella Naivasha, umukozi muri RSB by’umwihariko muri gahunda ya zamukana ubuziranenge, avuga ko ubuvugizi bakorera abahinzi bugenda butanga umusaruro.

Ati "hari hamwe byagiye bigaragara ubwanikiro budahagije ariko hamwe n'ubuvugizi hari ibyagiye bikorwa ndetse hari intabwe ishimishije igenda iterwa kuko iyo usuye akarere ugasanga ubwanikiro cyane cyane nk'amakoperative kuko abahinzi b'umuceri uba usanga baribumbiye mu makoperative, iyo bigaragaye ko badafite ubwanikiro buhagije habaho ubuvugizi, ubuvugizi ku rwego rw'akarere, ubuvugizi ku rwego rwa Minisiteri kuko hari zimwe mu ngamba zagiye zifatwa kugirango bazamure ireme ry'ibitunganywa bafasha babandi bafite umusaruro w'umuceri kuwubungabunga neza kugirango birinde ibyangirika".             

Umuceri ni kimwe mu bihingwa biribwa na benshi harimo n’abanyeshuri ku mashuri, abawuhinga n’abawutunganya basabwa kubikorana ubushishozi himakazwa ubuziranenge kuva ukiri mu murima kugeza ugiye kugaburwa.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Huye

 Dec 17, 2024 - 09:25