
Huye: Barasaba ko poste de sante begerejwe zakora icyo zashyiriweho
Jul 14, 2025 - 08:50
Mu karere ka Huye hari abaturage bagaragaza ko babangamiwe no kuba baregerejwe poste de sante ngo bivurize hafi yabo, ariko n’ubu bakaba bagikora urugendo rurerure kuko zidakora bagasaba ko zakora icyo zashyiriweho.
kwamamaza
Abaturage bo mu karere ka Huye bagaragaza ko serivisi z’ubuvuzi bazibonera kure aho bakora urugendo rurerure kandi barubakiwe poste de sante iwabo mu tugari ngo serivisi z’ubuvuzi bazibonere hafi yabo.
Ni cyo kimwe n’abo mu murenge wa Simbi, bo bavuga ko poste de sante bubakiwe zirimo iyo mu kagari ka Nyangazi, zitigeze zikora na mba, aho bagorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi, kuko ihora ifunze cyo kimwe n’iyo mu kagari ka Gisakura.
Umwe ati "nk'umubyeyi afashwe n'inda kugirango azagere ku kigo nderabuzima biragoye, usanga babyarira mu nzira cyangwa bakabyarira mu rugo bitunguranye kuko nta buryo bwo guhita ugera ku kigo nderabuzima".
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, we avuga ko izi poste de sante zikora, n’ubwo atari iminsi yose kuko ngo zikora mu minsi runaka ku bw’uko zitarabona ba rwiyemezamirimo bazicunga.
Ati "si ukudakora, zigira iminsi zikora bijyanye nuko abazicunga n'abaganga kugeza ubu bataraboneka ariko ikigo nderabuzima hari gahunda imanitse igihe bakorera bagatangirayo serivise y'abaturage mu buryo bwo gufasha ko zatanga serivise mu minsi y'icyumweru ariko no mu gihe hataraboneka uburyo bwo kubona abazicunga mu buryo bw'amasezerano".
Mu gihe cyose izi poste de sante zaba zikoze neza uko biri, aba baturage bavuga ko byabafasha kubonera serivisi z’ubuvuzi hafi, ayo banakoreshaga batega mu ngendo bajya ku kigo nderabuzima, bakayakoresha ibindi bibateza imbere.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


