Huye: Barasaba abashinzwe ubuhinzi kubegera bakabereka uko bahinga bya gihanga.

Abaturage barasaba ko abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge kuva mu biro bakabegera, bakabereka uko bahinga mu buryo bwa gihanga. Ubuyobozi bw’Aka karere buvuga ko bagiye kongera guhwitura abo bakozi, bakamenya ko bagomba gukora ibyo bashinzwe buzuzanya n’abaturage.

kwamamaza

Abaturage bo Murenge wa Huye bagaragaza ko isi igeze aho iri kwihuta mu iterambere kandi n’ubuhinzi budasigaye. Gusa bamwe mu bakozi bashinzwe ubuhinzi ku mirenge bakabafashije kujyanisha ubuhinzi bwabo n’igihe isi igezemo ntibababona uko bikwiye kugira ngo babagire inama.

Yagize ati: “Nk’ubu ikibazo cy’ubuhinzi dufite inaha, batubwira ko abayobozi bagomba kutugeraho bakatwereka uko duhinga imyaka. Bati mufite ba Agronomme, abamamaza-buhinzi, abajyanama b’ubuhinzi…ariko abo bose ntibaboneka! Aba bose nta n’umwe ubazi! Nta n’umwe uramubona….!”

“ baratubwira ngo ese muzahinga ibigori, guhinga ibirayi, ibishyimbo , ….ninde uzabitwereka? Umusaruro ntawo tubona ndetse nta goronome urakandagira aha ngo avuge ngo wenda igishyimbo ugihinga kuri metero izi n’izi! Abamamaza -buhinzi dufite nanjye ndamurusha kumenya ibyo nkora! Ntazareka guhinga iwe ngo aje kunyereka uko mpinga! Agronomme nta nama arakoresha no mu kagali! Nonese ntahembwa, si uw’Umurenge!”

Aba baturage barasaba ko aba bayobozi bamanuka mu bahinzi bakabafasha kunoza ubuhinzi.

 Umwe ati: “ahubwo muzatubarize kuko nka Agronomme ashyizwe ubutaka, ese buba ku murenge! Ese ko tutakubona…ese ushinzwe iki? Imyaka ibiri irashize ariko ntatwereka uko tugomba guhinga!”

Undi ati: “Icyo dusaba, agronomme namanuke, akorere mu baturage kuko nabo bamamaza-buhinzi  njyewe simbemera kuko ntabwo baza kutwigisha ibyo nabo badashyira mu bikorwa!”

Kamana Andre; umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, agaragaza ko nk’ubuyobozi bagiye kongera guhwitura abo bakozi, bakamenya ko bagomba gukora ibyo bashinzwe buzuzanya n’abaturage.

 Ati: “ nabishyira mu byiciro bibiri! Icya mbere ni uko abafite ubwo bumenyi beo kuba barize iby’ubuhinzi, iby’ubworozi bwose birajyana kuko ntabwo navuga ku bagoronome gusa kuko iyo wahinze utafumbiye ntabwo ushobora kubona umusaruro. Rero ni inshingano zo kugira ngo ubuyobozi bwegere abaturage, abo batekinisiye…niyo mpamvu byegerezwa abaturage, bikamanuka bijya mu tugali, mu midugudu kugira ngo bishobore gufasha abo baturage.”

“ Izo nshingano rero nibwo ubona ko zikwiye gushyirwamo imbaraga hangyuma buri wese akumva ko ari mu nshingano ze uko bikwiye. Kandi niba amanutse, ntavuge ngo ndareba iby’ubuhinzi gusa atarebye n’iby’ubworozi, ndetse n’ushinze iby’ubworozi akareba n’iby’ubuhinzi. Icyo gihe nibwo abantu bakuzuzanya.”

Mu gihe cyose aba baturage barushijeho kwegerwa n’aba bakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge yabo ,bemeza ko  byabafasha kongera umusaruro mu buhinzi bakora, bakihaza mu biribwa, bakanasagurira isoko.

@Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Dec 16, 2022 - 11:49