Huye: Babangamiwe no kwamburwa n’inzego zibanze ibyo baranguye!

Abaturage baravuga ko babangamiwe n’icyemezo cyashyizweho n’ubuyobozi, kivuga ko uranguye ibicuruzwa by’imboga n’imbuto muri Huye agomba kuhava abihagurishije bikarangira. Nimugihe ubirenzeho acibwa mande ya 10,000 Frw, uyabuze afungwa. Aba basaba gusobanurirwa niba akarere ka Huye katemerewe guhahirana n’utundi. Ubuyobozi buvuga ko ibi ari ngombwa kandi ko nta kabuza iki cyemezo kizakomeza gushyirwa mu bikorwa.

kwamamaza

Umubyeyi ucuruza ibijyanye n’imboga n’imbuto avuga ko we na bagenzi be barangurira mu Mujyi wa Butare, bazinduka kare bavuye mu dusantire tw’ubucuruzi nka Gasarenda, Karambi, Mugombwa n’ahandi baje kurangura ibyo bajyana kahacururiza.

Avuga ko barangura imboga n’imbuto ariko bijyanye no guhenda kwa bimwe mu bicuruzwa biri ku isoko usanga bibasaba kubitegera [kubitegerereza] mu mihanda,  aho abaturage baba babivanye mu mirima nko muri Gisagara, i Save, i Mbazi muri Huye ndetse n’ahandi.

Uyu mubyeyi kimwe na bagenzi be bavuga ko ibi ari ikizira kuri bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze i Huye ndetse ko bashyizeho gahunda yo kurangurira mu isoko rya Huye ukanahagurishiriza ibyo waranguye ndetse ukahava birangiye.

Icyakora avuga ko iyo mikorere ituma  abahanga imirimo babangamirwa binyuze mu kwamburwa ibyo baranguye n’abo bayobozi.

 Yagize ati: “Twe ducuruza ibijyanye n’imboga, inyanya na karoti, imiteja, amashu, puwavuro… mbese ibintu by’imboga byose.  Rero ntabwo tubikura mu isoko rimwe kuko iyo tubiburiye hamwe tujya kubishaka ahandi.”

Kuba bamburwa ibyo baranguye, uyu mubyeyi yanavuze ko “ni ukuri bitubangamira kuko twubahiriza amategeko. Ikiremwamuntu aho kiva kirabangamirwa mu nzego zo hasi z’I Huye, barimo kubangama rwose kuko nta cyaha mfite! Leta ivuga ko twihangira imirimo ariko abayobozi batuyobora n’aho tujya kubirangurira, baratubangamira bihagije.”

Yongeraho ko “uko [Perezida] Kagame avuga kwihangira imirimo ariko sinibaza uku ubona ko meze, kumva ngo umwana w’umuntu ufite amaboko abiri n’ubwenge ngo yasabye! Cyangwa ngo yaburaye! Ibi bintu ni bihagarare ni ukuri.”

Uyu mubyeyi avuga ko ibyo bambuwe babijyana ku biro by’Umurenge wa Ngoma nyuma bigahabwa amwe mu mashuri, hanyuma bo bakanacibwa amande ya 10 000 y’amafaranga y’u Rwanda, utayatanze  agafungwa.

Ati:“Twageze ku murenge baduca amande y’ibihumbi 10! Mbwira gitifu w’umurenge nti ‘ariko muyobo, wambabariye nk’umubyeyi wabyaye abana banjye ntibicwe n’inzara’ kuko mfatisha Imbabura ari uko mvuye ku gasozi guhiga. Arambwira ati ‘ibyo ntibishoboka!’.

“Rwose ndasaba ko izo nyanya zanjye bazimpa kandi bakagerageza kutubwiza ukuri ko badashaka ko akarere katarangura mu kandi!”

“ ejo hafunzwe abantu babiri, twe nuko twabashije gucika! Ibyo nshuruza sibyo byatunga abanyeshuli, si byiza nk’ubuyobozi ahubwo bakagombye kubitekerezaho.”

 Mutsindashyaka Alphonse; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, avuga ko ubu buryo abaturage baranguramo ibicuruzwa ku babizanye bakiri mu nzira, abifata nk’ubuzunguzayi agashimangira ko bagomba kubica.

Ati: “Ndabizi ko hano mu mujyi dufite aho barangurira ku isoko no mu maduka. Iyo rero ufashwe ucuruza ahatemewe, ibyo bicuruzwa birafatirwa. Ubuzunguzayi ntabwo bwemewe hano mu mujyi! Waba uzunguza imyenda, ibyo kurya…rero iyo ubikoze turabifata kandi ntabwo tubigusubiza.”

 “Ugomba kujya ahagenwe kandi ugacururiza aho ngaho ndetse n’imisoro ukayitanga.”

 Nubwo bimeze bitya ariko, aba bacuruzi b’imboga n’imbuto baturuka mu bindi bice baza kubirangura I Huye, bakomeza kugaragaza ko babangamiwe n’iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi cy’uko bagomba kurangurira mu isoko ndetse bakanategekwa kugurishirizamo ibyo baranguye.

Nimugihe bo bavuga ko baba baje kurangira bashaka kujya kubicururiza mu dusantire iwabo.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/cM_Gw-niu-o" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Oct 26, 2022 - 17:00