Huye: Abivuriza ku bitaro bya Kabutare babangamiwe no gusabwa kujya kugura imiti hanze yabyo.

Ibitaro bya Kabutare

Bamwe mu baturage bivuriza ku bitaro bya Kabutare baravuga ko babangamiwe no gusabwa kwigurira imiti hanze y’ibitaro, kwishyura ikiguzi cyo kujya kuzana amaraso aterwa ukeneye kuyongererwa. Aba basaba ko ibi nabyo byajya byishyurwa kuri Mutuweri. Icyakora ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko ubuvuzi bwose bukorerwa kuri mutuweri, ahubwo abaturage bashobora kwitiranya ikiguzi cya byose n’icya serivisi imwe.

kwamamaza

Kwishyura ikiguzi cyo kujya kuzana amaraso  I Kibirizi aho Drone ziyashyira ni kimwe mu bibazo bibangamiye  abivuriza mu bitaro bya Kabutare. Hari kandi kuba banasabwa kwigurira imiti bahabwa n’abaganga, bakajya kuyishaka hanze y’ibitaro, ndetse n’ibindi…

 Abivuriza kur’ibi bitaro basaba ko serivisi zose zajya zishyurwa kuri Mutuweri nkuko baba barayishyuye kugira ngo batarembera mu rugo, mugihe uwabuze ubushobozi bwo kugura iyo miti hanze, we noneho arembera mu bitaro.

 Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yatembereraga kur’ibi bitaro, yahasanze bamwe mu baje kuhivuriza, maze umwe ati: “Noneho niba umurwayi wawe agomba guterwa amaraso bakavuga ngo agomba gutumizwa I Kibirizi ngo kandi ntabwo yishyurwa kuri mituweli, umuntu arayiyishyurira.”

Yongeraho ko “ nk’umubyeyi ugiye gukorerwa sezariyene[kubagwa] ibikoresho byose bamukoreshaho akabyigurira kandi yarishyuye mituweli! Rwose icyo kibazo kirabangamye.

 Uyu mugabo avuga ko ibikoresho byose bikenerwa iyo umubyeyi agiye kubyara abazwe aba asabwa kubyigurira! Ati: “ Ni uguhera ku rushinge, za ga z’intoki, ibintu byose by’imiti ukaba ugomba kubitangira amafaranga. Noneho utagura imiti , umurwayi wawe ntaterwa imiti. Twebwe rero dufite ikibazo, niba twishyura iyo mituweli ariko ikaba itadufasha kwishyura imiti, yaba itumariye iki?!”

Umubyeyi wahuye n’iki kibazo yagize ati: “Njyewe byambayeho, amaraso bayantereye 100%, ngo imodoka ijya kuzana amaraso ntijya yishyurwa na Mituweli. Rwose birabangamye cyane kuko uba wishyuye mituweli, uzi ko ufite ubwishingizi noneho ukwishyura 100%! Kandi hari n’ubwo uba udafite amafaranga. Umuntu ashobora no gupfa kuko ntabwo babigukorera ku buntu.”

 Icyakora Dr. Ntihumbya Jean Baptiste; uyobora ibitaro bya Kabutare, avuga ko kuvana amaraso I Kibiri muri Gisagara, aho Drone ziba zayajyanye no kuyaterwa bikorerwa kuri mituweri. Avuga ko umurwayi ashobora kubyitiranya n’ibyo yakorewe byose.

 Ku kibazo cy’imiti basabwa kugura hanze y’ibitaro, Dr. Ntihumbya avuga ko ari ikibazo rusange kandi hose.

 Dr. Ntihumbya  yagize ati:“Ayo maraso bajya kuzana I Kibirizi ni ubwoko bwa negative [-] yagiye abura mu gihugu. Twebwe ntabwo twishyuza amaraso! ubwo wasanga iyo bagiye kumwishyuza aba ari igiciro cyose muri rusange cy’ibyamukoreshejweho.”

Ku rugero rw’umuturage wabyiye Isango Star ko yishyujwe ikiguzi kingana na 15 000frws  cyo kujya kuzaba amaraso, Dr. Ntihumbya  avuga ko “ ubwo wasanga baba bamuhaye igiteranyo nyir’izina, Biragoye.

 Yongeraho ko “ibigendanye n’imiti hano turayifite ariko hari ubwo hiyongeraho iyo muganga ashobora kuba yamutuma akajya kuyishaka hanze.”

Avuga ko hari imiti minisiteri y’ubuzima yigeze gutangaza  ubuke bwayo ariko bari kugishakira umuti. Anavuga ko “ hari imiti bakomeje kubura iri kur’uwo rutonde rwa Minisante.”

 Amakuru atangazwa n’inzego z’ubuzima agaragaza ko ubusanzwe serivisi z’ubuvuzi hafi ya zose kugeza ubu zivurirwa kuri mutuweri, uretse izirimo izijyanye n’ubuvuzi bw’amaso [nko guhabwa  Lunette z’amaso], serivisi y’insimburangingo, serivisi yo kuvurwa impyiko zigeze ku rwego rwa nyuma, n’izindi zirimo izijyanye n’imiti yihariye.

 Ni inkuru ya Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Nov 30, -0001 - 00:00