Huye: Abarangiza amashuli makuru na za Kaminuza baracyahura n’imbogamizi ku isoko ry’umurimo.

Bamwe mu banyeshuri barangiza mu mashuri makuru na za Kaminuza yaba iza Leta n’izigenga baravuga ko bagihura n’imbogamizi ku isoko ry’umurimo zirimo iz’uburambe mu kazi, ibizamini bikorwa bidakurikije uburemere bw’amasomo n’izindi…. Basaba ko izo mbogamizi zakurwaho nabo bagafatanya n’abandi gukorera igihugu.

kwamamaza

Mu Rwanda, buri mwaka amashuri makuru na za kaminuza ashyira hanze abarangije mu masomo baba basabwa gutanga umusanzu ku isoko ry’umurimo bakoresheje ubumenyi baba bahakuye.

Gusa mu Mujyi wa Huye urimo kaminuza 4, biba ari ibyishimo ku barangije amasomo mu byiciro bitandukanye, buri mwaka.

Bamwe mu baherutse gusoza amasomo yabo mur’amwe mur’ya mashuli, ubwo basozaga amasomo yabo, umwe yabwiye Isango Star ko “kwiga ni ikintu kigoye, niyo mpamvu uyu munsi aba ari uw’ibyishimo.”

Undi ati: “ndumva nishimye cyane, ndumva byandenze kur’uyu munsi mwiza.”

Nubwo bavuga gutya ariko, banavuga ko bafite imbogamizi bagihura nazo ku isoko ry’umurimo, bifuza ko zanakurwaho mu bufatanye bw’inzego bireba.

Umwe ati: “njyewe icyo mvugira n’abandi bose, ni iyi experience itubangamira, byibura bakagira imyaka mike, itatu iba ari myinshi cyangwa irenzeho!”

Mugenzi we yunze murye, ati: “ikindi umuntu yabona nk’imbogamizi ni uko hari waiting list y’abarimu imara imyaka ibiri, nibura yajya imara nk’umwaka umwe kugira ngo abashyashya turangije natwe tubashe kwibona mu bizamini.”

“abatanga akazi akenshi bafatira ku manota menshi, cyane nk’imibare irakomera cyane. Bagiye bagendera ku rwego rw’isomo runaka bakagira amanota bafatiraho nka 55%, 60% basi! Umuyobozi w’ishuli, iki…basaba experience [uburambe]! Batabudusabye byadufasha tugatanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu.”

“ dusanga abayobozi bacu bakuru muri za kaminuza bakwiye kudukorera ubuvugizi kugira ngo izo mbogamizi zose zibashe kuvaho.”

Mu ruhande rwa za kaminuza, Rev Dr Viateur HABARUREMA; umuyobozi ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi mu ishuri rikuru ry’abaporotesitanti, PIASS, avuga ko izi mbogamizi zakabaye zitagihari kuko amashuri aba yarakoze ibyo asabwa n’Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC).

Ati: “ ubuvugizi twabakorera rero ni uko abantu babagirira icyizere, ni abanyeshuli bafite ubushobozi. Ubundi tugendeye ku mabwiriza ya HEC ndetse na Minisiteri y’Uburezi, umunyeshuli agomba gukora imenyereza-mwuga mu mwaka wa kabiri hari imara ukwezi kumwe no mu mwaka wa gatatu hari imenyereza-mwuga rimara amezi atatu.”

“ ibyo rero tubishyiramo imbaraga kuko niho umunyeshuli akura inararibonye, bityo akajya ku isoko ry’umurimo afite ubushobozi bukenewe. Niba rero hari abakumira abantu bafite ibyo bashingiraho bidateganwa n’amabwiriza ajyanye n’umurimo byakurikiranwa. Inzego zibishinzwe ziradufasha kugira ngo ntihagire abantu bacikanwa n’amahirwe igihugu cyatanze.”

Pascal GATABAZI; Umuyobozi mukuri ushinzwe ubujyamana na tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko igikwiye gushyirwamo imbaraga ari ukuzuza ibisabwa ku isoko ry’umurimo.

Anavuga ko ibyifuzo by’aba banyeshuri bizasuzumwa.

Ati: “ntabwo nakubwira ngo ngiye gushyiraho cireteria abantu baba barashyizeho, ahubwo abantu bagerageza kuzuzuza noneho hagaragayemo ikibazo, system zirongera zikicyara zikareba ukuntu zigikosora bitewe na feedback zigenda ziva mu bantu.”

Abanyeshuri bashyirwa ku isoko ry’umurimo buri mwaka n’ amashuri makuru na za Kaminuza bagaragaza ko kuba bagihura

n’imbogamizi mu kubona imirimo ari kimwe mu byongera ubushomeri, dore ko impuzandengo y’abahanga imirimo ikiri hasi ugendeye ku bushashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.

@Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Aug 8, 2023 - 15:24