Huye: Abakora umwuga w’ububumbyi barasaba aho bakura ibumba hazwi

Abakora umwuga w’ububumbyi barasaba ko aho gukura ibumba hazwi, kuko barikura kure kandi bagakorerwa urugomo na ba nyiri imirima barikuramo. Icyakora Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bakwiye kwibumbira muri cooperative, kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga.

kwamamaza

Nyandwi Beatha ni umwe mu batuye mu Murenge wa Huye, Akagari ka Rukira, mu Mudugudu wa Nyanza. Avuga ko we na bagenzi be babayeho mu buzima bubi kuko inzu zabasenyukiyeho kandi hashize igihe.

Aganira n’umunyamakuru w’Isango Star, yagaragaje ko ubuzima bwabo bwa buri munsi bushingiye ku bubumbyi ndetse yukumvikanisha ko umusaruro bavanamo utajyanye n’ibiciro biri ku isoko.

Yagize ati: “ako ngako, umpaye maganabiri, iry’itanu! Imbabura ni maganatatu, ni ibyo.”

Avuga ko kubona ibumba bakoresha bibagora kandi bitakabayeho. Avuga ko biterwa no kuba  nta bubasha barifiteho. Basaba ko bahabwa aho bazajya barikura byemewe n’amategeko, ndetse bagafashwa no kunoza ububumbyi bakora bukajyana n’igihe.

BBeatha ati: “twaribura se uretse ko Leta yahadutwaye, kera ntitwari tuhafite! Twabonaga aho twikurira ibumba, baradukebeye dufite ahantu heza twisanzura. Ariko ubu tugenda ari ugushorogotora, tugatoragura aho tubonye ibumba.”

Mugenzi we, ati: “badushakira ahantu nk’ipariseri tukajya dukuramo iryo bumba.”

Kutagira aho bakura ibumba hazwi, abaturanyi babo bavuga ko bituma bakora urugendo rurerure bajya kurihiga, ku buryo hari ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwe yagize ati: “urabona imibereho yabo ni ibi bakora. Icyo twabasabira ni ugushaka aho bakorera n’ahantu bakura ibumba kuko barenga uriya musozi wo hakujya bakajya ahantu bita muri Ndobogo! Ni nko kuryiba kuko nta hantu bafite barikura. Nk’uriya mukecuru ujya muri Ndobogo ashobora kuza agasanga Munyazi yuzuye agahita agwamo.”

Undi ati: “njyawe nk’umuturanyi mbona bakomerewe pe!

Ange SEBUTEGE; Umuyobozi bw’Akarere ka Huye, avuga ko aba baturage bakwiye kwibumbira muri cooperative, nuko bikabongerera ubushobozi bwo gukora kinyamwuga.

Ati: “icyo tubasaba ni ukwibumbira hamwe muri koperative, hari ibyangombwa bisabwa ku bantu bifuza kubyaza umusaruro ibumba, bagakorana n’abandi babikora kinyamwuga. Iyo niyo nama ya mbere tubagira.”

“ariko kubwira umuturage wagiye mu gishanga nuko bacukure mu buryo budakurikije amabwiriza arengera igishanga n’ubundi biduteza ibibazo bijyanye no kubungabunga ibidukikije. Hari aho bikorwa rero bagakora koperative, bakishyira hamwe bakabasha kuzamura impano zabo bafite.”

“Hari ibintu byinshi abantu bakora bibateza imbere. Hari icy’ubuhinzi n’ubworozi gishobora gusimbura icyo wakoraga mugihe bigaragara ko kitagitanga umusaruro cyangwa kitakijyanye n’igihe. icyo dushishikariza abaturage ni ubwo buryo bwose bwo gukora byafasha kandi bitabangamiye n’izindi gahunda zisanzwe zihari zigamije iterambere.”

Abaturage bakora ububumbyi bavuga ko mu gihe cyose baba bahawe aho gukura ibumba hazwi, byanakuraho urugomo bajya bakorerwa iyo bagiye kurishaka.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Feb 6, 2025 - 16:05