Hatashywe ku mugaragaro imurika rishya ku ngoro ndangamurage yitiriwe Kandt

Kuri uyu wa Gatatu inteko y’umuco yatashye ku mugaragaro imurika rishya ryashyizwe mu ngoro ndangamurage yitiriwe Kandt, iherereye mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali.

kwamamaza

Iri murika rishya ryatangijwe kuri uyu wa Gatatu ku ngoro ndangamurage yitiriwe Kandt, rigaragaza amateka y’ubukoroni mu Rwanda, rikanagaruka no ku ngaruka ubukoloni bwagize ku muco n’indangagaciro by’abanyarwanda.

Intebe y'Inteko y'umuco Ambasaderi Masozera Robert, avuga ko bavuguruye iyi ngoro kubera babisabwe n’abayisuraga.

Ati "abanyamahanga n'abanyarwanda barasuraga ukabona ntabwo banyuzwe, bakabona ari ingoro yo gushimagiza cyane ubukoloni, bakabona amateka arimo ntaho abavana nta naho abaganisha batangira kugenda basaba ibintu bimwe na bimwe bihinduke harimo izina ry'iyi ngoro yitiriwe Richard Kandt, ntabwo twashakaga kubikora tudafatanyije n'Abadage kubera ko nabo twagize amahirwe bari mu bihe byo kwigobotora amateka yabo abaremereye, abakiri bato bo mu budage iyo bumva amateka yabo ukuntu bakoloneje ibihugu harimo n'u Rwanda nabo bari mu cyiciro cyo kubihindura".    

Ambasaderi w’igihugu cy’Ubudage mu Rwanda Heike Uta Dettman, avuga ko kuvugurura iyi ngoro ndangamurage yitiriwe Kandt ikongerwamo amafoto n’ibindi byari ibyifuzo by’abanyamateka bo mu budage, kandi bizafasha kumenya amateka y’ahashize n’ahazaza.

Ati "Mbere byabanje kuba ibyifuzo by’abanyamateka bo mu budage, uburyo hakwerekanwa amafoto, uburyo hakwerekanwa umwihariko n’ibindi bikazanwa hano bikerekanwa ku nkuta, none ubu byarubahirijwe kandi habayemo ubufatanye, none ubu byagezweho ndatekereza ari byiza kandi dufatanije ni ukureba ku mateka duhuje n’ibyo kandi twakwigira ku mateka by’ahazaza".

N’ubwo inteko y’umuco yatangije imurika rishya ku ngoro ndangamurage yitiriwe Kandt igaragaza ko hakiri imbogamizi z’ibikoresho byo kumurika, kuko harimo ibyajyanwe mu budage birimo ibikoresho byakoreshwaga na Richard Kandt, ariko ivuga ko ku bufatanye n’iki gihugu bazabiganiraho nabyo bikaboneka.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 May 23, 2024 - 09:21