Haribazwa irengero ry’ibyapa bashishikarizaga kwirinda SIDA.

Hari abaturage bibaza irengero ry’ibyapa byabaga ku mihanda bishishikariza abantu kwirinda agakoko gatera SIDA. Basaba ko ibyo byapa byagaruka kuko byari bifite akamaro gakomeye mu bukangurambaga bwo kurwanya ikwirakwira ry’ako gakoko. Icyakora Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima,RBC,kivuga ko uburyo bugezweho bwo gukora ubukangurambaga ari ukureba abantu bugarijwe bagakorerwa ubukangurambaga hifashishijwe ubundi buryo atari ibyapa.

kwamamaza

Abaturage bavuga ko ibyapa byashishikarizaga abantu kwirinda agakoko gatera SIDA,icyo bibuka cyane ari icyari kiriho umukobwa ahakanira Shuga dadi [Suger Dad]  akamubwira ko atigurihsa.

Bavuga ko ibyo byapa byari bifite akamaro gakomeye mu gufasha abantu kwirinda icyatuma bandura agakoko gatera SIDA kuko umuntu wasomaga ibyabaga biriho yahitaga afata umwanzuro wo kwirinda.

Gusa mu kiganiro bagiranye n'Umunyamakuru w'Isango Star, bibaza aho ibyo byapa byarengeye bagashoberwa, bagasaba ko byagaruka kuko byari bifite akamaro.

Umwe yagize ati: " Urumva icyo gihe iyo warengaga icyapa cyanditseho ngo 'Hakanira Shuga Dadi [Suger Dad] , ukagera hirya ukabona ikindi wahitaga wumva ko ibintu bikomeye. Noneho wowe ubwawe ugahita wumva ko icyo kintu cya hakanira shuga dadi bashize aha, bakongera na hariya, iki kintu ni ingenzi. Icyo gihe wahitaga ufata ubwirinzi muri wowe, ugahita wumva ko niba ibintu byashyizwemo imbaraga  zingana gutyo, ese wowe urinde wo kudashyiramo imbaraga ngo wirinde!"

Undi ati: " ibijyanye n'agakoko gatera SIDA bisigaye bikabije cyane. hari ahantu dusigaye tunyura muri iki gihe, bya bindi twabonaga tukiri batoya, ntabwo tukibibona.'

"kuko umwana w'umukobwa yabinyuragaho cyangwa se umuhungu mutoya byabashaga kumuyobora , akabasha kugenda akabaza iwabo ikinti iyo SIDA yaba itwaye. Rero ndifuza ko bibaye ngombwa nko kuri buri Mudugudu  twakabaye tubona cya cyapa cyajyaga tubona mbere."

Inzego z’ibanze nazo zemeranywa n’ibyo abaturage bavuga. Bemeza ko ibyapa byo ku muhanda buabaga bifite akamaro ndetse no mu mijyi itandukanye, bishishikariza abantu kwirinda agakoko gatera SIDA.

Zivuga ko zizakora ubuvugizi kugira ngo ibyo byapa bikagaruke maze bigafatanya n’ubundi bukangurambaga bukoreshwa bwo kurwanya ikwirakwira ry’ako gakoko.

Umutoni Jeanne; umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rwamagana, yagize ati: "Umuntu aho agiye agahura nabyo, agatima kagatera ati ariko ubundi nakwirinze! Ubundi SIDA iterwa n'iki? ukaba urabisomye urikwigendera uri no mu modoka n'ibindi...! Ibyapa ni ngombwa kandi turakomeza gukora ubuvugizi bigaruke."

Icyakora ku ruhande rw' Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko impamvu ibyo byapa bitakigaragara cyane  byatewe nuko hari uburyo bugezweho bwo gukora ubukangurambaga.

Ubwo buryo ni ugufata igice cy’abantu runaka bugarijwe n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, bakaba aribo bakorerwa ubukangurambaga binyuze mu bundi buryo butari ukumanika ibyapa ku mihanda. Gusa RBC ivuga ko nabyo hari igihe bikoreshwa ariko nabyo mu bundi buryo.

Dr. Basile Ikuzo; umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA muri RBC , yagize ati: "Dushobora kubikoresha bitewe n'ubutumwa dushaka gutanga cyangwa abantu dushaka kubwira, ariko ntabwo byaba bimeze nka kera, aho twazengurukaga igihugu cyose cyangwa dutanga ubutumwa ku bantu bose."

" Niba dutanze ubutumwa ku baturage akenshi usanga ari ba bantu bugarijwe cyane, badahita bibona ngo babone ko aribo dushaka guha ubutumwa bagendeye mu kigare, bigatuma nta ngaruka nini bigira. Ariko niba tuvuze ngo turi kuganiriza urubyiruko narwo  rwibaza impamvu arirwo turi gutekerezaho cyane maze bikongera uburyo bongera bakitekerezaho bigatuma nabo bahindura ingamba."

Abaturage basanga ibyapa bishishikariza abantu kwirinda agakoko gatera SIDA bigarutse ku mihanda no mu mijyi byafasha urubyiruko ruri mu mashuri ruyinyuramo buri gihe ruvuye ku ishuri, maze rukabasha kumenya ububi bwako gakoko A ndetse n’uburyo bwo kwirinda, dore ko umubare munini wabo bazi gusoma, bitandukanye na mbere aho abenshi batabaga bari mu mashuri.

Bashimangira ko ibyo byapa byaba biri ku mihanda ngo ni ubundi buryo bwabafasha ingamba zo kwirinda.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Jul 18, 2023 - 11:44