
Hari gushakwa icyatuma ubuvuzi bwifashisha kubaga buhenduka kurushaho muri Africa
Sep 18, 2024 - 08:10
Kuri uyu wa kabiri, i Kigali mu Rwanda, hasojwe inama mpuzamahanga yareberaga hamwe aho ubuvuzi bwifashisha kubaga buhagaze muri Afurika, ikaba yahurijwemo abahagarariye inzego nkuru z’ubuzima zo mu bihugu birenga 40 by’Afurika.
kwamamaza
Inzobere mu kubaga ku mugabane wa Afurika zigaragaza ibibazo bitandukanye byugarije uyu mugabane muri izi serivisi zo kubaga.
Prof. John Nkrumah Mills, ukomoka muri Ghana, avuga ko Afurika yugarijwe n’ikibazo cy’ubucye bw’abatanga serivisi zo kubaga, akavuga ko igikenewe ari ukwicara hamwe hashakwa igisubizo kuri iki kibazo “
Ati "Muri rusange muri Africa dufite ibyuho, kuko ducyeneye inzobere nyinshi mu kubaga ariko ntazo dufite ugereranyife n’abaturage bacu, ni ikibazo gikomeye, icyifuzo nuko duhuriza hamwe ibitekerezo tukaziba ibyo byuho kugirango buri wese ukeneye kubagwa abikorerwe neza kandi bitamukenesheje kuko yishyuye amafaranga y’umurengera.”
Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, asanga hatagize igikorwa muri Afurika nk’uko ku yindi migabane bimeze, muri 2035 ikibazo Afurika ifite cyaba cyarazamutse birushijeho.

Ati "Iyo urebye mu biteganywa gukorwa mu 2035, imigabane yose ku isi izaba yamaze kugabanye icyuho kiri hagati y’abatanga serivisi z’ubuvuzi by’umwihariko abakora ibyo kubaga ndetse n’abakeneye izi serivisi, uretse gusa muri Afurika kuko ho iki cyuho kiziyongera kuko abaturage bakomeza kwiyongera ariko ababitaho bo ntibiyongera, niba rero hari ahantu twagashoye imbaraga zahindura imibereho y’abantu bacu ahazaza, ni ugushora muri aba bantu bacu no kubahugura, kandi ibyo ntibyakagoranye kuko ubu dufite n’ikoranabuhanga ryakatworohereje, ubu dushobora kwihugura dukoresheje iyakure, cyangwa n’ubwenge buhangano.”
Gusa ngo hari icyizere kuko hari guhurizwa hamwe imbaraga z’abahagarariye inzego zita ku buzima mu bihugu by’Afurika, Madam Nkeiruka obi, umuyobozi mukuru w’ungirije w’ikigo Smile Train aravuga ikiri gukorwa“.

Ati "Twe turabizi neza ko ubuvuzi bwifashisha kubaga ari ingenzi cyane, kandi tuzi neza ko iyo ufite ubuvuzi bwifashisha kubaga buhagaze neza uba uri no kubaka neza inzego z’ubuzima muri rusange. Ibi turi gukora ni ukuzamura ijwi ryacu ko ducyeneye kongera imbaraga mu buvuzi bwifashisha kubaga, no kumenya neza ko ubuzima bw’abarwayi bacu bakeneye kubagwa burinzwe, kandi bakabona izi serivisi zo kubagwa biboroheye kandi badahenzwe.”
Mu nama yasojwe kuri uyu wa kabiri yigaga ku iterambere ry’ubuvuzi bwifashisha kubaga, yahurije hamwe abahagarariye inzego nkuru z’ubuzima bo mu bihugu birenge 40 ku mugabane w’Afurika.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


