Hari abagaragaza ko bungukira mu gukoresha imbuga nkoranyambaga

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, hari abakora ubucuruzi bagaragaza ko imbuga nkoranyambaga zibafasha kuzamura umubare w’ababagana binyuze mu kwamamarizaho ibicuruzwa byabo, abandi zikabafasha kwinjiza agatubutse. Impuzamiryango y’urubyiruko ivuga ko nubwo hari amahirwe menshi mu gukoresha izi mbuga ariko iyo zikoreshejwe nabi bigira ingaruka kuri nyirazo.

kwamamaza

Ikoranabuhanga ni kimwe mu byigaruriye isi muri iki gihe, aho ryifashishwa mu bikorwa bitandukanye, imbuga nkoranyambaga nazo ziri gukoreshwa n’abakora imirimo inyuranye mu kwamamaza ibikorwa byabo ibituma babona abakiriya baturutse hirya no hino nkuko hari abacuruzi babigaragaza.

Umwe ati "imbuga nkoranyambaga ziri gufasha cyane muri iyi minsi imishinga gutera imbere kubera ko mbere tutarazikoresha twagurishaga abakiriya tuba turi kumwe ariko aho dutangiye kuzikoresha twumva n'abantu bo hanze bavuga ko ibikorwa byacu babizi".     

Undi ati "dukoresha instagram dushyiraho ibintu byacu ducuruza bakabibona, bituma tubona abakiriya, kuva twatangira gukoresha imbuga nkoranyambaga abakiriya bariyongereye".  

Usibye mu bikorwa by’ubucuruzi, n’abantu ku giti cyabo bashobora gukoresha imbuga nkoranyambaga zikabinjiriza agatubutse nkuko Rukundo Patrick uzwi nka Patycope kuri izi mbuga abihamiriza Isango Star.

Ati "imbuga nkoranyambaga zanjye nzikoresha namamaza nkinjiza amafaranga nicyo kimwe n'abandi bagenzi banjye ariko ntabwo ari ibintu uvuga ngo wabyutse bihite byikora, bisaba igihe utangira ubikora ukazagera igihe abantu bakavuga bati uyu muntu afite umurongo mwiza reka tumwegere, iyo wamamarije ikigo bakakwishyura icyo gihe uba utangiye gutera imbere".  

Impuzamiryango y’imiryango itari iya leta ikorana n’urubyiruko ivuga ko nubwo mu gukoresha imbuga nkoranyambaga harimo amahirwe ndetse benshi bakanabyungukiramo, ariko iyo zikoreshejwe mu buryo butari bwo bishobora no kugira ingaruka kuri nyirazo.

Bwana Kabera Mutangana umuyobozi w’iyi mpuzamiryango ati "harimo amahirwe menshi, harimo akazi, harimo imirimo abantu batavuye aho bari, abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakabasha guhanga umurimo, umuntu akaba yicaye aha akaba yabasha gukorera ikigo cyo muri Canada n'ahandi yicaye n'imashini ye cyangwa se na telephone ye ariko na none ntitwirengagize ko imbuga nkoranyambaga kurundi ruhande iyo barebye nabi abenshi zirimo zibica aho kugirango zibe urwego rwabafasha guhanga imirimo mishya, bakwiriye kwirinda kuzikoresha nabi kuko zabicira ubuzima n'icyerecyezo".  

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukwirakwiza imiyobora ya internet kugirango byorohereze abayikoresha kuyibona bitabagoye akaba ari naho benshi bahera bayibyaza umusaruro mu guteza imbere ibyo bakora.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jul 8, 2024 - 07:58