
Hari abitwikira ijoro bakajugunya imyanda aho babonye
Sep 4, 2024 - 08:35
Abatuye mu murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali baragaragaza ko hari bamwe mu bahatuye batishyura amafaranga y’umusanzu w’isuku, ibyo bigatuma mu gihe imyanda yo mu ngo yabaye myinshi bayimena aho babonye bikabangamira isukurwa ry’umujyi, ibyo baheraho basaba inzego z’ubuyobozi kubigenzura no kubikurikirana kugirango ababikora batyo babe bahanwa.
kwamamaza
Binyuze mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura bwatangijwe kuri uyu wa 2 mu tugari twose tugize umurenge wa Nyarugenge wo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, abahatuye bazindukiye mu muganda n’ibiganiro bigamije kubakangurira isuku aho bari hose bataretse no mungo, gusa hari abakigaragaza ko hari abigira ntibindeba kuri uwo muco w’isuku mungo maze aho kwishyura umusanzu w'isuku ahubwo bakitwikira ijoro bakabijugunya aho babonye hose.

Umwe ati "kuba afite imyanda myinshi yarayirunze mu rugo rwe aho kugirango ahamagare ababishinzwe baze bayikureho akayirenza inyuma y'igipangu akaba ariho ayirunda ugasanga byose binyanyagiye iruhande rw'igipangu".
Undi ati " hari ababisohora batishyura, harimo n'ababa bishyura kandi babandi batishyura bakaza bakabishyira no ku rupangu rw'abishyura, ni imbogamizi natwe duhura nazo.
Undi nawe ati "nk'ibi bishingwe biba birahangaha bihashyirwa n'abantu bamwe na bamwe baba baranze kwishyura isuku, iyo nkabangaba batishyuye isuku ni hahandi usanga bagenda bafata ibishingwe bakabirunda hanze y'ingo ugasanga bikomeje kuduteza umwanda, birabangamye cyane".
Aba baturage basaba ko aba batishyura amafaranga y'isuku bashakirwa n’ibihano kuko ari umuco mubi.
Umwe ati "hagakwiye gufatwa ingamba z'aba bantu batishyura isuku bakareba uburyo bazajya bishyura isuku bakareka kuduteza ikibazo".

Murekatete Patricie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge avuga ko hagiye gukorwa ubukangurambaga buhereye ku isibo abo ibyo bigaragaraho bakaba banahanwa.
Ati "twagiye twinjira no mungo z'abaturage aho tugenda tureba niba koko umuntu yishyura kompanyi itwara imyanda yo mungo ariko turasinya imihigo, mu mihigo mutwara sibo ari businye hakubiyemo gukurikirana ingo ziri mu isibo ye, kureba niba zifite amasezerano na kompanyi itwara imyanda no kureba za zindi zidafite amasezerano, tuzagira uruhare rukomeye cyane kugenderera za ngo zidafite amasezerano kugirango niba umuntu tumugendereye kabiri, gatatu atuzuza inshingano kandi biri munshingano ze, biri mu ruhare rwe nk'umuturage icyo gihe kwigisha ni ngombwa ariko no guhana nabyo iyo bibaye ngombwa abantu barabikora".
Uretse kandi aha mu murenge wa Nyarugenge ni igikorwa cyatangijwe mu mirenge itandukanye aho hari gutorwa imyanda yandagaye hirya no hino, gifite insanganyamatsiko igira iti "isuku ihera kuri njye".
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


