Hari abishyura amafaranga ngo bashakirwe akazi bikarangira bambuwe

Mugihe hagamijwe kurwanya ubushomeri hari abashinze ibigo bihuza abashaka imirimo itandukanye n’abayitanga ndetse bikanatanga umusaruro, hari abaturage bagaragaza ko bagiye bishyura amafaranga mu bigo nk’ibi bijejwe gushakirwa akazi bikarangira amaso aheze mu kirere.

kwamamaza

Ibigo bihuza abashaka akazi n’abagatanga ni bimwe mu bigira uruhare rufatika mu guhashya ubushomeri kuko hari benshi babigana bagahuzwa n’abatanga imirimo bifuza.

Mukamurenzi Jeannette ufite ikigo CYESHA URUGO Enterprise gitanga izi serivisi avuga uko babasha kubonera umubare munini akazi mu gihe gito ndetse rimwe na rimwe ko hari abaza akazi kabategereje.

Ati "twebwe akazi hano turakabona kukigereranyo cya 90% aho umukozi aza kwiyandikisha umukoresha yamaze gufata umwanya, nko kumunsi abakozi bake dutanga ni 3, abantu twahaye akazi bageze kure, ni abandi bantu nabo baza gufata abakozi tukabaha abakozi, byagenze neza".   

Icyakora nubwo bimeze bitya, ngo hari ayandi makompanyi yamamaza ko ashakira abantu imirimo bamara kwishyura ikiguzi gisabwa no kwiyandikisha bagategereza akazi bagaheba.

Abaturage baganiriye na Isango Star banasaba ko bakorerwa ubuvugizi ndetse ibi bigo bikajya bikurikiranwa ababyishyuye bagasubizwa ayabo.

Umwe ati "nasabye akazi bavuga ko batanga ibihumbi icumi n'amafaranga 90 noneho bakaguha igihe cyo kuzaguhamagara ariko ndacyategereje". 

Undi ati "bijyanye n'ukuntu akazi kabuze muri iyi minsi, iyo twumvise ngo hari kompanyi ifite akazi tukajyanayo ibyangombwa bakatubwira bati bazaduhamagara ariko baba batubeshya, natanze ibihumbi icumi nubu ndacyategereje ko bampamagara narahebye".  

Mu ruhando rwo kurwanya ubushomeri leta y’u Rwanda ishishikariza abantu kwihangira imirimo gusa nayo ishyira imbaraga mu guteza imbere amashuri yigisha ubumenyingiro bigafasha abayarangijemo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jul 23, 2024 - 09:13