
Hari Abavoka babangamira uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko
Jun 3, 2025 - 09:27
Mu gihe u Rwanda rushyize imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko mu gutanga ubutabera, abakora mu nzego z’ubutabera bavuga ko ubu buryo bukibangamirwa n’abanyamategeko baba badashaka ko imanza zirangira bagashishikariza abakiriya babo kuguma mu nkiko kuko ariho babonera amafaranga menshi.
kwamamaza
Mu gutanga ubutabera bwunga leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ndetse bukanihutisha imanza, ubu buryo n’ubwo bumaze igihe bukoreshwa ngo buracyabangamirwa n’Abavoka bagishishikariza abakiriya babo kugana inkiko kuko ariho bungukira.
Ibi ngo bitizwa umurindi n’igihembo cy’umw’Avoka ahabwa n’umukiriya, gusa ngo hakwiye kurebwa inyungu z’igihugu n’umukiriya mbere y’ibindi.
Andrews Kananga, Umuyobozi mukuru w’umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) ati “Abavoka babeshejweho n’igihembo bahabwa n’abakiriya bakiyibagiza ko mu buhuza twemera ko abantu bashobora no kwaka ikiguzi ariko hari ikiguzi cyashyizweho, hari amabwiriza batagomba kurenza, ntabwo ubuhuza buje gukuraho igihembo cya avoka, hari abavoka batarabyumva neza”.
“Abavoka nubwo batunzwe n’ibihembo by’abakiriya rimwe na rimwe tujye tumenya ko inyungu z’igihugu, inyungu z’abakiriya arizo zigomba gushyirwa imbere, umuntu udashaka ko urubanza rurangira kugirango akomeze ace igihembo abakiriya uwo nta ntebe agifite”.
Domitilla Mukantaganzwa, Perezida w’urukiko rw’ikirenga avuga ko abantu bose muri rusange bakwiye gahindura imyumvire bakumva ko iyi nzira y’ubuhuza ari icyerecyezo cy’igihugu mu butabera.
Ati “ni ikibazo cy’imyumvire, ari abanyarwanda muri rusange tugomba kumva tugahinduka, ntabwo bikwiye twese nk’abanyarwanda tugomba guhindura imyumvire, ari abavoka ari n’abashinjacyaha ndetse n’abacamanza harimo abatabyumva, ni byiza ko twese tubyumva ko aricyo cyerekezo igihugu kiganamo, twese tukabyumva, twese tugahindura imyumvire”.
Muri 2022, inama y’Abaminisitri yemeje Politiki y’Igihugu yo guteza imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisubzwe inkiko, hibandwa ku buhuza. Hari kandi gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) ivuga ko intego mu rwego rw’ubutabera ari ukugabanya kimwe cya kabiri ku birarane by’imanza biri mu nkiko, ibi bizagerwaho hanozwa imikorere n’uburyo bukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane ndetse na politiki y’ubutabera mpanabyaha kugira ngo imanza zikemukire mu bunzi no mu buhuza.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


