Hari abatazi ko amatora ya Perezida wa Repubulika azabera rimwe n'ay'Abadepite

Mu gihe hasigaye igihe gito abanyarwanda bakinjira mu matora, hari abaganiriye na Isango Star byumvikana ko kugeza ubu bataramenya ko amatora azaba ari ay’umukuru w’igihugu ndetse n'ay'Abadepite, ahubwo bagaragaza ko bazi ko bazatora umukuru w’igihugu.

kwamamaza

Harabura igihe kitageze ku mezi abiri, ngo umunsi w’amatora y’umukuru w’igihugu n’intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite ugere, ndetse ibikorwa bitegura amatora birakomeje ku rwego rw’igihugu.

Abaturage bagaragarije Isango Star ko bayiteguye, ariko mu mvugo zabo, bamwe bakumvikana nk’abadasobanukiwe bihagije ko aya matora abiri yahujwe ndetse azakorerwa umunsi umwe no mu cyumba kimwe cy’itora.

Umwe ati "amatora azaba ni ayo gutora nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, azaba ku itariki 15 z'ukwezi kwa 7 andi azaba hazatorwa Abadepite ariko bo ntabwo nzi amatariki yabo".

Undi ati "twiteguye amatora yo gutora Perezida n'Abadepite, batubwiye ko azaba kuri 17 z'ukwa 7, ayo makuru ndayazi numva Radio cyane, turabyiteguye bihagije rwose".   

Mu Rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa by’imyiteguro y’aya matora azaba tariki ya 15 mu kwezi kwa 7 imbere mu gihugu, Oda Gasinzigwa, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC, avuga ko hari byinshi byakozwe, ariko kandi ku baturage bataragira amakuru ahagije ngo ubukangurambaga buzakomeza.

Agira ati "tumaze igihe duhura n'ibyiciro bitandukanye, twaciye mu nama z'abaturage ziba buri kwezi, igihe gisigaye twakongeramo imbaraga tukagera ku banyarwanda mu buryo burushijeho kugirango abongabo bashobora kuba batarabyumva neza tubagereho".  

Kugeza ubu, ibikorwa bitegura amatora bigeze kure, aho kuri ubu NEC iri kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida ndetse n’uw’Abadepite baba abo mu mitwe ya politiki n’abakandida bigenga, aho urutonde ntakuka rw’abakandida bemewe ruzashyirwa ahagaragara tariki ya 14 ukwezi kwa 6 bagatangira ibikorwa byo kwiyamamaza tariki ya 22 Kamena kugeza kuya 13 Nyakanga.

Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki ya 14, ababa imbere mu gihugu tariki ya 15 naho tariki ya 16 Nyakanga, ibyiciro byiharihe ni ukuvuga abafite ubumuga, abagore ndetse n’urubyiruko batore ababahagararira mu badepite.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 23, 2024 - 09:58