Hari abatarasobanukirwa ibijyanye n’ihohoterwa!

Urubyiruko ruravuga ko hari abataramenya ibijyanye n’ihohoterwa bigatuma hari ababahohotera ntibamenye uburyo barenganurwa kandi kubimenya byakagabanyije ihohoterwa iryo ari ryo ryose

kwamamaza

Ibi byatangajwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake rutandukanye rwo mu mujyi wa Kigali, rwari rumaze iminsi rwongererwa ubumenyi ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa muntu kugirango barusheho gusobanukirwa byinshi kuri ibyo ari nako bibahereza imbaraga zo gufatanya n’inzego kurandura ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

 Abasoje ayo mahugurwa ni abo mu  murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali , bongerewe ubumenyo cyane ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uwimana Xaverine; umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore riharanira iterambere ry’icyaro (Réseau des femmes), yavuze ko “twahisemo guhugura urubyiruko rw’abakorera bushake ku buzima bw’imyororokere. Urubyiruko narwo ruhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko nanone urubyiruko rw’abakorerabushake rwagaragaje imbaraga mu gufasha umuryango Nyarwanda, ubuyobozi…bagomba kumenya uburyo bakumira ihohoterwa.”

Anavuga ko uru rubyiruko rukwiye kumenya uko bashobora gutanga amakuru ku ihohoterwa ryagaragaye ndetse n’uburyo bwo gufasha abafite icyo kibazo.

Mu bisanzwe kumenya ubwoko bw’ihohoterwa ni kimwe mu bifasha kumenya urikorewe ko agomba kurenganurwa n’uburyo bwo kuryirinda.

Bamwe mu rubyiruko rwahawe ubu bumenyi ruvuga ko “hari abantu twabyumvaga bisanzwe ariko ubu twasobanukiwe, ubu tugiye kuba umusemburo ku bandi.”

Uru rubyiruko ruvuga ko rusanzwe rufasha abaturage, rugiye kubigisha ihohoterwa icyo ari cyo, uburinganire n’ubwuzuzanye n’icyo bimaze ndetse n’ingaruka z’ihohoterwa muri sosiyete Nyarwanda.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango star-Kigali.

 Sep 12, 2022 - 15:03