Hari Abanyarwanda bibaza uko ibyoherezwa mu mahanga byiyongera nyamara bo batihagije

Bamwe mu Banyarwanda baribaza uburyo ibikomoka mu Rwanda byoherezwa mu mahanga byiyongereye harimo n’ibiribwa nyamara bo haribyo bakibura ku isoko ndetse n'ibihari igiciro cyabyo kikaba gihanitse.

kwamamaza

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare kigaragaza ko ibyoherezwa mu mahanga bikomoka mu Rwanda byiyongereyeho 77,84% mu gihembwe cya gatatu cya 2024, ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cya 2023.

Ibi abaturage bibaza uko byiyongera nyamara bo batari bihaza by’umwihariko mu birebana n’ibiribwa.

Umwe ati "nk'ubu imbuto zirahenze cyane zagakwiye kumanuka kuko batugaragariza ko zigenda twebwe ntabwo tuzi ahantu ziherera kuko twebwe nta kintu tukibona ukabona ko ibintu birenze cyane, ntabwo twihagije bajye batwara bicye natwe dukwirwe, nk'ubu avoka iri kugura amafaranga itagakwiye kugura, tubona twe dukorera amahanga kuko twe nta kintu tukibona, uragera ku isoko ugasanga ibintu byabuze ahubwo babitwaye".   

Undi ati "njyewe icyo numva cyakorwa Minisiteri ishinzwe iby'ubuhinzi n'ubworozi yakongera imbaraga ariko bigahinduka no mu mitekerereze, abayobozi, abatekinisiye babo bakamanuka bakegera abaturage ariko hagashorwa imari ihagije mu buhinzi, bakagura ibikoresho bihagije, bakongera amamashini, bakazana politike bakayishoramo amafaranga, ikintu mu Rwanda bashoramo amafaranga gitera imbere, baramutse bashoyemo amafaranga bakabanza bagahaza abaturage noneho bagasagurira n'amasoko".             

Mu mboni ya Teddy Kaberuka, impunguke mu bukungu, ngo kuba ibyoherezwa mu mahanga byiyongera ntibyakabaye ikibazo, ahubwo ko ikibazo ari umusaruro udahagije.

Ati "bimwe byoherezwa nibyo wajya ku isoko ukabona ariko hari n'ibyoherezwa utajya ku isoko ukabona, kuba byiyongereye ntaho bihuriye no kuvuga ngo ibicuruzwa byabuze ku isoko ahubwo impamvu ushobora kuvuga ngo wagiye ku isoko usanga ibintu byabaye bike cyangwa se ibiciro byazamutse nuko umusaruro wabyo aba ariwo wagabanutse cyangwa utiyongera ariko abawukenera biyongereye".

Akomeza agira ati "Ibyo twohereza hanze hafi ya byose usanga ari bya bindi byahingiwe koherezwa hanze ibindi bikeya bigenda ni ibintu bijyanye n'imbuto n'imboga ariko urebye ibigenda usanga ari bicye cyane ugereranyije n'ibiri ku isoko kandi ibigenda ntabwo byagira ingaruka".            

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko ibihugu byoherejwemo ibikomoka mu Rwanda ari Ubushinwa, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bimwe mu byoherejwe ni nk’ibiribwa, amatungo, ibikoresho bidatunganyijwe, ibikoresho bitunganyije n’amavuta akomoka ku matungo n’ibimera.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Jan 10, 2025 - 09:39