Uko abaturage b’Afurika biyongera bakeneye kubyaza umusaruro ingufu za nikeleyeri

Mu Rwanda hateraniye inama Nyafurika y'iminsi ibiri, yiga ku mikoreshereze y’ingufu za Nikeleyeri (Nucléaire), yiswe Nuclear Energy Innovation Summit for Africa (NEISA2025).

kwamamaza

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe w'u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yashimangiye ko kwishyira hamwe nk’Abanyafurika mu gukoresha ingufu zisubira ndetse n’izitangiza ibidukikije zizabafasha kwihutisha gahunda z’iterambere ry’Umugabane, kuko izi ngufu zishobora gukoreshwa mu bikorwa by’iterambere bitandukanye.

Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe, yavuze ko uko abaturage b’Afurika biyongera bakeneye kubyaza umusaruro ingufu za nikeleyeri bijyanye n’uko iterambere naryo ryihuta.

Ati “Ahazaza h’urusobe rw’ingufu za nikeleyeri tuzakomeza kongera izindi mbaraga n’ingufu zitandukanye ndetse no kongera ubukungu bw’abaturage, dushingiye ku mibare byibura mu myaka 40 duhereye uyu munsi, abatuye Afurika bazaba bamaze kurenga kuri miliyari 3 z’abaturage, ubwo nyine uyu mugabane uzaba umaze kwaguka ku bijyanye n’isoko ry’ingufu ku isi yose riyobowe n’ iterambere ry'inganda, ikoreshwa ry’ubwenge bukorano, no kuzamura urwego rw’ imiturire n’ imijyi. Ibyo byose bikaba ari ngombwa mu rwego rwo kwagura uruhurirane rw'iterambere ry’umugabane w’Afurika”.

Akomeza avuga ko kubyaza umusaruro izi ngufu bizatuma icyuho ku bijyanye n'ingufu gikomeza kubangamira iterambere ry'ubukungu gikurwaho. 

Ati “Nubwo turi hano ariko uyu munsi nyamara hari miliyoni 600 z’Abanyafurika badafite umuriro w’amashanyarazi, bibereye mu icuraburindi riri aho ntaho bakomora izindi ngufu izo arizo zose bigatuma batabasha kugera ku byo bifuza mu buzima bwa buri munsi, ibyo bigira ingaruka ku mashyamba , bikadushyira mu kaga ko kubangamira urusobe rw’ibinyabuzima ibyo n'ubundi bikagira ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere”.

“Rero mu gihe Afurika yaba ikoresha ingufu niyo zaba iz’izuba, iz’umuyaga, iz’amazi se, izo zishobora gukemura icyo kibazo cy’abadafite ayo mashanyarazi kuri abo baturage bose, kuko izo mbaraga zaba zahujwe zabyajwemo amashanyarazi zigakuraho guhangayikishwa no kutagira umuriro mu bice n’inzego hafi ya zose kuri uyu mugabane w’Afurika”.

“Icyo cyuho kiri kubijyanye n’ingufu kizakomeza kubangamira iterambere ry’ubukungu, kandi ku mugabane wose, rero gukuraho icyo cyuho, ubu kuruta ikindi gihe icyo ari cyo cyose ibihugu byacu bikeneye gukorana kugirango ishake igisubizo kiboneye mu kubyaza umusaruro izo mbaraga”.

Iyi nama iramara iminsi ibiri, ihuje Abanyapolitiki n’impuguke mu rwego rw’ingufu za nikeleyeri, iri kwigira hamwe uko hashyirwaho inganda ntoya zitunganya amashanyarazi ya nikeleyeri (SMRs/MMRs) mu gufasha umugabane kwihaza mu by’ingufu z’amashanyarazi no guteza imbere inganda.

Abayitabiriye baturutse mu bihugu bisaga 40 birimo ibyo muri Afurika n’ahandi ku Isi.

 Jul 1, 2025 - 10:53