Haracyari urugamba rwo kurwanya ihohoterwa, cyane irishingiye ku gitsina.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF, iravuga ko hakiri urugamba rwo kurwanya ihohoterwa cyane cyane irishingiye ku gitsina kandi ko ari uruhare rwa buri wese binyuze mu gutanga amakuru kandi ku gihe. Iyi minisiteri itangaje ibi mugihe ivuga ko imibare y’abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure bahohoterwa yiyongera buri mwaka, aho buri mwaka, nibura abana b’abakobwa 20 000 babyara bataruzuza imyaka y’ubukure.

kwamamaza

Kubana k’umugabo n’umugore badasezeranye imbere y’amategeko ni bumwe mu buryo bivugwa ko butiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara umunsi ku wundi.

Umwe mu miryango 107 yo mu karere ka Nyamasheke yasezeranye imbere y’amategeko mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko “ nibyo biyongera kuko umwe aba afite urwicyekwe ati yanca inyuma cyangwa se tumaze kubyarana akanta. Ariko iyo mumaze gusezerana imbere y’amategeko, ba bana muba mwarabyaranye baba bafite uburenganzira bw’aho Ise avuka.”

Gusa ariko imibare ikomeje kugaragaza ko buri mwaka abahohoterwa biyongera. Ubwo hatangizwaga iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina[Itangira ku ya 25 Ukwakira] Prof Bayisenge Jeannette; n’iterambere ry’umuryango, yavuze ko kwiyongera kw’iyo mibare biterwa n’uko  abanyarwanda bakangukiye gutanga amakuru.

Avuga ko ibyo ari uruhare rwa bose kugirango iryo hohoterwa rigabanuke, ati: “ impamvu duha izamuka ry’iyo mubare, icya mbere ni ubwo bukangurambaga bugenda bukorwa nuko buri wese akumva ko ari icyaha kandi agomba kukimenyekanisha kigahanwa. Nubwo tugifite imbogamizi kuri bamwe bahishira ariko nibura barabizi ko icyo ari icyaha.”

“ Kuba iyo mibare igihari ubwabyo ni ikibazo! Nubwo iba izamurwa n’uko abantu babivuze, ariko babivuga kubera ko bihari. Aho rero niho tugomba gushyiraho imbaraga kugira ngo imibare izamuke ariko tuzanayibone imanuka. Itamanutse kubera ko bahishe, ahubwo kubera ko ihohoterwa ryacitse.”

Kugeza ubu , mu karere ka Nyamasheke habarurwa abana bagera mu 100 babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure bari gufashwa mu buryo bunyuze mu kubaganiriza no kubafasha mu mibereho yabo.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Nov 28, 2022 - 04:40