Hamenyekanye amatariki shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda izakinirwaho

Urwego rushinzwe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere cy’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rwatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2025/26, uzatangira tariki 12 Nzeri 2025.

kwamamaza

Rwanda Premier League yatangaje amatariki shampiyona izakinirwaho, ibiruhuko bitewe n’amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ndetse n’imikino y’Ikipe y’Igihugu muri rusange.

Ni amatariki yigijwe inyuma ho hafi ukwezi ugereranyije n’igihe yari gutangirira, dore ko ingengabihe yari yashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yerekanaga ko yari kuba yaratangiye tariki ya 15 Kanama 2025.

Muri uko kwezi habayemo ibikorwa bitandukanye ku makipe birimo gusuzuma ibyangombwa by’amakipe yemerewe gukina Icyiciro cya Mbere, n’imikino ya gicuti by’umwihariko igamije kwerekana no kureba urwego rw’abakinnyi bashya.

Nyuma y’uko ibi byose bimaze guhabwa umurongo, Rwanda Premier League yemeje ko Shampiyona y’u Rwanda izatangira ku wa 12 Nzeri 2025, izasozwe ku wa 24 Gicurasi 2025.

Ibi bivuze ko APR FC izaba itari mu makipe azakina Umunsi wa Mbere wa Shampiyona kuko izaba iri i Dar es Salaam muri Tanzania gukina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riteganyijwe tariki 2 kugeza 15 Nzeri 2025.

Biteganyijwe ko mbere y’uko shampiyona itangira izabimburirwa n’umukino wa FERWAFA Super Cup, uzahuza APR FC yegukanye ibikombe byose na Rayon Sports yayiguye mu ntege.

Igikombe cya Shampiyona giheruka cyegukanywe na APR FC, kiba icya gatandatu yikurikiranya ndetse n’icya 23 mu mateka yayo.

 Aug 21, 2025 - 12:18