VOLLEYBLL: Amakipe 10 yiteguye guhatana mu irushanwa ryo gushimira abasora

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023 muri BK Arena hazatangira irushanwa ngarukamwaka ryo gushimira abasora mu Rwanda, irushanwa rizaba rikinwa n’amakipe icumi rinakinwa ku nshuro yaryo ya gatatu kuva mu 2021 ubwo ryatwarwaga na Gisagara VC ndetse na RRA mu cyiciro cy’abagore.

kwamamaza

Kuri iyi nshuro ya gatatu y’iri rushanwa rya TaxPayers Appreciation Volleyball Tournament 2023 amakipe atanu zakina mu cyiciro cy’abagabo ni; Gisagara VC, APR VC, Police VC na EAUR VCm n'aho mu cyiciro cy’abagore hazakina APR VC, Police VC, RRA VC, Ruhango VC na RP-IPRC Kigali VC.

Mu makipe akomeye mu Rwanda atazitabira irushanwa ry’uyu mwaka ni Rwanda Energy Volleyball Club (REG VC) kuri ubu bivugwa ko bashyize umutima ku irushanwa ry’Akarere ka Gatanu rigomba gutangira kuwa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023 muri BK Arena.

REG VC niyo kipe ibitse igikombe cy’irushanwa ryo gushimira abasore ryabaye mu 2022 ubwo ryakinwaga ku nshuro yaryo ya kabiri.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphael yabwiye abanyamakuru ko irushanwa ry’uyu mwaka rizaba ritandukanye n’andi yabanje kuko ngo muri iyi minsi amakipe yazamuye urwego ndetse na RRA itegura iri rushanwa bagerageje kuzamura ubushobozi bw’ibitangwa mu irushanwa.

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphael avuga ko Volleyball imaze kugaruka igana mu mwanya yahozemo.

Yagize ati  “ Muri iyi minsi Volleyball yarazamutse abantu bazaze birebere kuko amakipe yazamuye urwego rw’imikinire, akarusho RRA yazanyemo agashya kuko noneho abakinnyi bazitwara neza bazahabwa ibihembo bihabwa umuntu ku giti cye.

Ngarambe avuga ko kwinjira kuri iyi mikino izasozwa ku Cyumweru kwinjira nta kindi kiguzi bisaba gusa ngo mu minsi iri imbere bizajya biba ngombwa ko kwinjira bizaba bisaba kuba umuntu yaraguza ikarita yitwa BK Prepaid Card igura amafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000 FRW).

Insanganyamatsiko y’irushanwa ry’uyu mwaka iragira iti “Ibuka Gusaba Fagitire ya EBM, Twubake u Rwanda twifuza”

Irushanwa riheruka mu 2022, REG VC yatwaye igikombe mu bagabo mu gihe mu bagore cyatwawe na APR VC (W).

Ikipe izatwara igikombe muri buri cyiciro izahabwa imidali, igikombe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 FRW), iya kabiri ihabwa miliyoni imwe n’igice (1,500,000 FRW) naho ikipe ya gatatu ihabwe miliyoni imwe (1,000,000 FRW).

Komiseri wungirije ushinzwe Abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yasabye abakunzi ba Volleyball kuzitabira iri rushanwa kandi bakajya bibuka gusaba inyemezabwishyu ya EBM.

Ntawangundi Dominique ushinzwe ibijyanye na tekinike mu irushanwa ry'uyu mwaka avuga ko amakipe azatangira ahura hagati yayo mbere yo kujya mu mikino ya nyuma.

Sharangabo Alex, umuyobozi muri BK Arena yari yitabiriye iki kiganiro

 Nov 9, 2023 - 22:36